skol
fortebet

Inzoga zatumye umusore ajya kogera aho ingona ziba zimuca ukuboko

Yanditswe: Thursday 05, Apr 2018

Sponsored Ad

Mukerarugendo w’imyaka 21 witwa Collin Miller yahuye n’uruva gusenya ubwo yafataga agasembuye kenshi kakamushuka akajya kogera muri pisine ibamo ingona zikamuca ukuboko mbere y’ubutabazi yakorewe na bagenzi be.
Aya niyo mazi ingona zaciriyemo akabuko Miller
Uyu Collin Miller ukomoka muri Zambia, yari yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye bwabereye hafi y’umupaka wa Zimbabwe na Afurika y’Epfo,hari pisine ibamo ingona 3,niko gushaka koga ajya muri izi ngona zitangira gushaka kumwica imwe imuca (...)

Sponsored Ad

Mukerarugendo w’imyaka 21 witwa Collin Miller yahuye n’uruva gusenya ubwo yafataga agasembuye kenshi kakamushuka akajya kogera muri pisine ibamo ingona zikamuca ukuboko mbere y’ubutabazi yakorewe na bagenzi be.

Aya niyo mazi ingona zaciriyemo akabuko Miller

Uyu Collin Miller ukomoka muri Zambia, yari yitabiriye ubukwe bw’inshuti ye bwabereye hafi y’umupaka wa Zimbabwe na Afurika y’Epfo,hari pisine ibamo ingona 3,niko gushaka koga ajya muri izi ngona zitangira gushaka kumwica imwe imuca ukuboko ndetse zimukomeretsa ku mutwe gusa atabarwa na bagenzi be bari kumwe muri ibi bbirori.

Uyu musore yakurikiye isumo rya Victoria Falls agwa muri izi ngona gusa ntabwo zamwishe nubwo zamuciye ukuboko, zikamukomeretsa bikomeye byatumye ajyanwa kwa muganga igitaraganya.

Abagerageje kumutabara bavuze ko uyu musore yakijijwe n’uko izi ngona zamurwaniye aho iyari yamufashe umutwe yamuteshejwe n’izindi byatumye bagenzi be bahita bamutabara bamujyana kwa muganga.

Ibitekerezo

  • Oh my God!! Kunywa inzoga ukarenza,ni bibi cyane,kubera ko usinda.Niyo mpamvu imana idusaba kunywa inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3 na 1 Timote 5:23.Bible ivuga ko abasinzi zatazaba mu bwami bw’imana.Nukuvuga mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13 cyangwa mu ijuru.Muli iyo si izaba paradizo,nta nyamaswa izongera kurya abantu.Nkuko Yesaya 11:6-8 havuga,tuzaba dukina n’inzoka n’intare.Dushake imana cyane kugirango tuzabe muli iyo paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa