Kigali

Inzoka ya metero imwe na Cm 60 yari yizingiye ku mutwe w’umugore ishaka kumurya ayikizwa na Polisi

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 3 November 2017 Yasuwe: 5932

- Inzoka ya metero imwe na Cm 60 yari yizingiye ku mutwe w’umugore
- Umugore yatabaje polisi ngo imukize inzoka yari igiye kumurya
- Byasabye ubufasha bwa Polisi ngo inzoka yari yizingiye kumugore imuveho

Mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Leta ya Ohio, umugore yatabawe na Polisi imukiza inzoka yo mu bwoko bwa Bao yari igiye kumwinopfoza.

Nkuko tubikesha BBC ngo uyu mugore yatabawe na polisi ishinzwe kuzimya umuriro ubwo yahamagaraga asaba ko yatabarwa kuko inzoka ya metero 1 na cm 60 yari yamwizingiyeho ndetse yatangiye kumuruma izuru.

Polisi yahise yohereza imodoka y’imbangukira gutabara (Ambulance) maze isanga nyamugore arambaraye mu muhanda inzoka yamwizigiye ku ijosi.

Nk’uko umuyobozi ushinzwe kuzimya umuriro yabitangaje ngo byasabye ko iyo nzoka bayica umutwe mu rwego rwo kurokora uriya mugore.

Yagize ati”Yari yizingiye ku ijosi rye iruma izuru kandi idashaka kurekura, bagombye kuyica umutwe bakoresheje icyuma kugira ngo imurekure isura."

Iyi nzoka ya Boa ngo ni imwe mu nzoka zica nabi kuko igerageza gufunga ahantu hose haca amaraso maze mu gihe gito umuntu akaba arapfuye.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umukobwa w’ imyaka 29 wifuza kuzapfa ari isugi aratwite kandi ntiyigeze...

Umukobwa w’ imyaka 29 wo mu gihugu cya Canada utarakorana imibonano...
18 February 2018 Yasuwe: 5833 0

Portugal: Polisi ifunze umugabo wari utwaye ibiyobyabwenge bya ’Cocaine’ mu...

Polisi ikorera ku kibuga cy’indege cya Lisbon mu gihugu cya Portugal...
17 February 2018 Yasuwe: 2106 1

Kigali: Umugabo yagaragaye ku gipangu cy’ indaya ataka

Mu gitondo cyo ku wa 16 Gashyantare 2018 umugabo yahuriye n’uruva gusenya mu...
16 February 2018 Yasuwe: 9430 0

Uganda: Hahembwe abakundana batsinze irushanwa ryo ‘Gusomana’

Kuya 14 Gashyantare, 2018 Kamwe mu tubari dukomeye muri Uganda ‘Club...
16 February 2018 Yasuwe: 4419 0

Amafoto yavugishije abantu kuri uyu munsi wa St. Valentine

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundanye...
14 February 2018 Yasuwe: 11346 0

AGASHYA: Basezeranye bambaye ubusa ubukwe bwabo bucisha kuri televiziyo...

Kuri uyu wa Gatatu Tariki ya 14 Gashyantare ni umunsi wahariwe abakundanye...
14 February 2018 Yasuwe: 6503 1