skol
fortebet

Inzoka yari yihishe mu bwiherero yarumye umugore wabukoresheje

Yanditswe: Friday 25, Jan 2019

Sponsored Ad

Umunya Australia witwa Helen Richards yahuye n’uruva gusenya ubwo yarumwaga n’inzoka yari yihishe mu bwiherero yari yicaye hejuru ari kwituma.

Sponsored Ad

Ubwo uyu mugore yari yicaye kuri ubu bwiherero arimo yiherera,yarumwe ikibuno n’iyi nzoka yari yihishe muri ubu bwiherero hasi ahaguruka atabaza rubanda.

Umuhanga mu gufata inzoka, Jasmine Zeleny,yavuze ko iyi nzoka yarumye uyu mugore yari yafashe ibara risa n’umukara gusa baje kuyikuramo nyuma.

Uyu muhanga yavuze ko iyi nzoka nta bumara yari ifite ndetse uretse kuba yararumye uyu mugore nta kindi kibazo yamuteye.

Uyu mugore utuye mu mujyi wa Brisbane,yabwiye abanyamakuru ko ubwo yari yicaye ku bwiherero,yumvise ikintu kimurumye niko kuzamura ipantalo vuba arungutse abona n’inzoka.

Yagize ati “Nahagurutse vuba vuba,nzamura ipantaro ndarunguruka ngo ndebe ikintu kindumye ku kibuno.Nabonye ari ikintu kinini cyarimo gishaka uko cyava mu mwobo.”

Ubwoko bw’izi nzoka bwitwa "Carpet pythons" zisa n’umukeka wo mu nzu, ziba mu nkengero zo mu majyepfo ya Australia.Nta bumara zigira ariko iyo zirumye umuntu aterwa umuti witwa "tétanos.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa