skol
fortebet

Inzovu yari yariye karungu yishe umusore wayirindaga ikomeretsa benshi mu barimo bayigenderaho[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 23, Mar 2018

Sponsored Ad

Inzovu yari yariye karungu mu Buhindi yishe umusore wayitozaga gutwara abantu ndetse ikomeretsa cyane abantu bayigenderaho mu mihango y’idini.
Mu mashusho yashyizwe hanze ku mbuga nkoranyambaga,iyi nzovu yatangiye yitonze ndetse benshi mu bantu bari mu mihango y’idini bakagenda bayikiniraho nibwo yaje kugira uburakari itangira gukubita umugobora wayo umusore wayitozaga itura hasi abantu barimo kuyurira mu mihango y’iri dini aho byarangiye uyu musore ahasize ubuzima.
Abantu 4 bari bayicaye (...)

Abantu 4 bari bayicaye ku mugongo yabatuye hasi ndetse ihita ifata uyu wayitozaga imukubita umugobora wayo byatumye benshi mu bari mu mihango y’idini bakwira imishwaro isigarana uyu mugabo iramwica.

Abasore 2 bagerageje kuyikanga kugira ngo ireke uyu mugabo ariko ntibyakunda kuko yamwangije bikomeye ndetse birangira imukuyemo umwuka.

Benshi bahise bakwira imishwaro

Mu kwezi gushize inzovu yari yariye karungu,yasenye inzu zisaga 100 ndetse ihitana benshi mu bantu kuko yateje impanuka zitandukanye z’amamodoka na moto.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa