Kigali

Inzovu yasanze umugabo ku buriri bwe imukubita umugobora arapfa

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 12 December 2018 Yasuwe: 2023

Umugabo witwa Lusa w’imyaka 35 utuye mu Buhindi mu gace kitwa Solodega,yahuye n’uruva gusenya ubwo yari aryamye ku buriri bwe,inzovu irahamusanga imukubita umugobora mu nda arapfa.

Uyu mugabo w’Umuhindi yari aryamye mu nzu ye ituranye n’ishyamba rya Tamada,inzovu isenya igikuta ikoresheje umugobora wayo nibwo uyu mugabo wari uryamye yahagurutse ashaka kuyibuza no kuyirukana,imukubita umugobora mu nda, iramuterura imukubita hasi, ahita ahasiga ubuzima.

Umugore we n’abana be bari muri iyi nzu bagerageje guhunga iyi nzovu yari yariye karungu nyuma yo kwica se ku bw’amahirwe ntihagira undi muntu ihitana.

Abaturanyi ba Lusa bahamagaye abashinzwe kurinda iri shyamba rya Tamada baraza bayikura muri aka gace bayisubiza mu ishyamba.

Ba nyiri iri shyamba bavuze ko biteguye guha impozamarira umuryango w’uyu mugabo wapfuye nkuko amategeko ya leta abiteganya.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Emmanuel umusore w’imyaka 34 y’amavuko nyuma yo kubenga umukobwa arusha imya...

Mansa Emmanuel ni umusore w’imyaka 34 y’amavuko, ubwo yajyaga gusezerana...
16 July 2019 Yasuwe: 10489 1

Abana batatu batarengeje imyaka 15 bibye imodoka bafatwa bamaze kuyirenza...

Abana bane bafashe imodoka irimo amafaranga n’indobani maze, mu buryo...
16 July 2019 Yasuwe: 2266 0

Abanyamakuru bo muri Senegal n’abo muri Tunisia bakozanyijeho bapfa...

Abanyamakuru b’imikino bo muri Senegal n’abo muri Tunisia bakozanyijeho bapfa...
15 July 2019 Yasuwe: 3329 0

Umujura yagiye kwiba mu rusengero abuze icyo atwara asiga ibaruwa isaba...

Umujura ukomoka ahitwa Nyandarua mu gihugu cya Kenya, yakoze agashya ubwo...
15 July 2019 Yasuwe: 2857 0

Umusore n’umukobwa baciye ibintu kubera amafoto bashyize hanze bari...

Umuhungu n’umukobwa baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ifoto...
15 July 2019 Yasuwe: 5381 0

Umugabo wifashe amashusho ari gusambanya umwana we w’umwaka umwe yakatiwe...

Umugabo witwa James Lockhart w’imyaka 31 ukomoka ahitwa Bradenton muri Leta...
15 July 2019 Yasuwe: 2673 1