Kigali

Inzovu yicariye nyirayo wayikoreraga isuku ahita apfa [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 March 2019 Yasuwe: 5349

Umugabo witwa Arun Panikkar w’imyaka 40 ukomoka mu Buhindi yahuye n’uruva gusenya ubwo inzovu yitagaho yamwicariye,imuterekaho ibiro byayo niko guhita apfa.

Uyu mugabo warimo yoza iyi nzovu,yayikubise ashaka ko yicara,iramwumvira imwicaraho,umwuka urahera cyane ko izi nyamaswa zigira ibiro byinshi.

Arun Panikkar w’imyaka 40,ukomoka mu gace ka Karappuzha gaherereye mu karere ka Kerala mu majyepfo y’Ubuhindi yishwe n’iyi nzovu ye ubwo yarimo ayoza,ayikubita inkoni ngo iryame hasi,ayoze mu mugongo birangira imwicariye arapfa.

Mu mashusho yafashwe na CCTV yakwirakwijwe hirya no hino ku isi,yagaragaje iyi nzovu yicarira uyu mugabo warimo ayoza.

Umugabo wari hafi y’aho iyi nzovu iri,yirukanse akubita iyi nzovu kugira ngo ihaguruke ive hejuru y’uyu mugabo,asanga mugenzi we yapfuye.


Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore yafungiranye abana be babiri bato mu nzu ajya gusambana agarutse...

Umugore witwa Vladislava Trokhimchuk w’imyaka 23 ukomoka mu mujyi wa Kiev...
18 April 2019 Yasuwe: 4043 0

Byinshi wamenya ku muntu uri gushyira hanze abakinnyi b’abanyarwanda bambaye...

Abanyarwanda benshi bari mu rujijo rw’umuntu ukomeje gushyira hanze...
17 April 2019 Yasuwe: 12122 2

Umugore yafashe umugabo ari gusambanira n’undi mugore muri Hoteli abatwara...

Umugabo w’umucuruzi ukomeye witwa Gilbert Kanyenga w’ahitwa Kalingalinga muri...
16 April 2019 Yasuwe: 8056 0

Umukobwa wari urangije kaminuza yahanutse ku gasongero k’inyubako ndende...

Umukobwa witwa Sydney Paige Monfries yahanutse ku gasongero k’inyubako...
16 April 2019 Yasuwe: 5289 0

Impanga zitaravuka zagaragaye ziri guteranira ibipfunsi mu nda ya nyina...

Abana babiri b’impanga bakiri mu nda ya nyina bafotowe n’icyuma cyo kwa...
15 April 2019 Yasuwe: 4070 0

Umunyezamu Kimenyi Yves yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera...

Umunyezamu Kimenyi Yves wa APR FC n’Amavubi, yaciye ibintu ku mbuga...
15 April 2019 Yasuwe: 7494 2