skol
fortebet

Inzovu yishe umugabo wari wasinze washatse kuyikinisha [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 08, Jan 2019

Sponsored Ad

Umugabo w’imyaka 41 ukomoka mu gihugu cya Sli Lanka Yahuye n’uruva gusenya ubwo inzovu yamukubitaga umutonzi mu nda nyuma yo gushaka kuyikinisha.

Sponsored Ad

Uyu mugabo wari wafashe ku gasembuye,yasanze iyi nzovu aho yarimo inywera amazi atangira kuyisifura ayihamagara,niko gutangira kumwegera mu rwego rwo kureba ko ataje kuyisagararira,umugabo yanga kwiruka ahubwo azamura ukuboko byatumye imutura hasi,imukubita umutonzi wayo mu nda arapfa.

Uyu mugabo washinjwe n’abashinzwe kurinda ishyamba rya Yala riherereye ahitwa Kataragama mu majyepfo ya Sli Lanka,ko yari yanyoye agasembuye,yahise apfa nyuma yo gukubitwa n’iyi nzovu y’ingabo umutonzi mu nda.

Inzovu y’ingabo ibarirwa hafi toni 5 z’ibiro ndetse umutonzi wayo uba ufite imbaraga nyinshi kuko iyi irakaye uyifasha kurimbura ibiti.



Ibitekerezo

  • Tujye tumenya ko GUSINDA ari icyaha kandi abagikora batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo,kimwe n’abajura,abasambanyi,etc....Soma 1 Abakorinto 6:9,10.Ikindi twamenya,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 petero 3:13,abantu bazarokoka ku munsi w’imperuka kubera ko bumvira Imana,bazakina n’inyamaswa zitabarya.Soma Yesaya 11:6-8.Duharanire kuzaba muli iyo paradizo,twe kwibera mu byisi gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa