skol
fortebet

Ipantaro Melania Trump yagaragaye yambaye yatumye benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 29, Dec 2018

Sponsored Ad

Umufasha wa Donald Trump,Melania,yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera ipantaro yafotowe yambaye isa neza n’umubiri bigatuma bamwe bavuga ko yari yambaye ubusa.

Sponsored Ad

Melania wajyanye n’umugabo we Donald Trump muri Iraq mu rugendo rutunguranye bahagiriye bagiye gusura ingabo za USA,ziri muri iki gihugu,yagaragaye ari kumwe na Trump yambaye ipantaro imufashe cyane isa n’umubiri, bituma bamwe bagira ngo yambaye ubusa.

Bamwe mu bantu babonye aya mafoto mbere baciye igikuba ko Melania yari yambaye ubusa,bikwira ku mbuga nkoranyambaga gusa byarangiye aya mafoto ashyizwe hanze bigaragara ko uyu mufasha wa perezida wa USA yari yambaye ipantaro.

Umuntu umwe kuri twitter ubwo yandikaga ati “Melania yari yambaye ikoti rirerire n’ikariso gusa.Umuryango wa Trump uratangaje.”

Ibi bihuha byakwirakwije ku mbuga nkoranyambaga ko Melania yagarutse USA avuye muri Iraq yambaye ubusa gusa byaje kurangira.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa