skol
fortebet

Inkura yarakaye cyane ihirika imodoka yarimo umurinzi wa Pariki hafi no kumwica [AMAFOTO]

Yanditswe: Wednesday 28, Aug 2019

Sponsored Ad

Inkura yo muri pariki ya Serengeti iherereye ahitwa Hodenhagen mu majyaruguru y’Ubudage yari ifite umujinya udasanzwe ubwo yatakaga imodoka y’umurinzi w’iyi pariki ayirimo iyibirindura inshuro 3 arimo.

Sponsored Ad

Iyi nkura y’imyaka 30 yitwa Kusini yahiritse iyi modoka yarimo nyirayo w’umugore ikoresheje ihembe gusa kubw’amahirwe ye ntiyapfuye.

Iyi modoka yangiritse cyane kuko yibirinduye inshuro 3 gusa uyu mugore nyirayo yavuyemo yakomeretse bidakanganye.

Amadirishya y’iyi modoka yagaragaye yangiritse cyane ndetse igisenge cyayo cyagaragaye cyavuyeho.

Umuyobozi w’iyi pariki witwa Fabrizio Sepe yavuze ko atazi icyateye iyi nkura kugira umujinya w’umuranduranzuzi watumye ibirindura imodoka y’umurinzi hafi no kumwica.



Ibitekerezo

  • Iyi nyamaswa yitwa Inkura cyangwa Rhinoceros mu gifaransa ntabwo rero ari isatura, mukosore; thanks.

    None se Pariki ya Serengeti ko nzi ko ari muri Tanzania habaye mu Budage gute? Cyeretse niba barayijyanye mu Budage!

    INKURA ni Rhinoceros.Zombi hamwe n’IMVUBU zica abantu.Ariko tujye tumenya ko mu isi nshya ivugwa muli 2 Petero 3:13,tuzabana amahoro n’inyamaswa zose nkuko Yesaya 11:6-8 havuga.
    Bible idusaba ko niba dushaka kuba muli iyo paradizo,tugomba gushaka Imana cyane,ntitwibere mu gushaka ibyisi gusa.Kubera ko abameze gutyo batazabona ubuzima bw’iteka muli paradizo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa