Kigali

Israel: Umugabo yibye amabanki 2 akomeye akoresheje Avoka

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 11 June 2019 Yasuwe: 5998

Umunya Israel yakoze agashya yinjira mu mabanki 2 akomeye muri Israel aziba akayabo k’ibihumbi birindwi by’amapawundi aho yabeshyaga abakozi bazo ko afite gerenade mu mufuka kandi ari avoka bikarangira bamuhaye ayo yasabye kubera ubwoba.

Uyu mugabo w’imyaka 47 utavuzwe amazina,yinjiye muri Banki abwira umukozi wayo ati "Shyira amafaranga muri gikapu vuba cyangwa nturitse iyi gerenade".

Uyu mukozi abonye akoze mu mufuka yahise ashyiramo akayabo,uyu mugabo w’umujura ahita yigendera.

Uyu mugabo yitwaje avoka y’umukara yibye mu mabanki abiri yose aho yasabaga abakozi bazo guhitamo kumuha amafaranga cyangwa agaturitsa gerenade birangira bayamuhereje aracika.

Nkuko ikinyamakuru Times of Israel cyabitangaje,uyu mugabo yafataga iyi avoka y’umukara agakanga abakozi ba banki ko ari gerenade agiye kuyituritsa,bikarangira bamuhaye amafaranga akigendera.

umwe mu bantu barimuri imwe muri aya mabanki yafashe amashusho ayahereza Polisi biyifasha gufata uyu mugabo wari umaze kubona akayabo mu mayeri.

Uyu mugabo wibye izi banki zo mu gace kitwa Beersheba mu majyepfo ya Israel,yahigishijwe uruhindu na polisi baza kumufata amaze kwiba banki ya kabiri nibwo bamusanganye iyi avoka y’umukara yitwazaga akanga abakozi ko ari gerenade,bakamuha amafaranga.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble serge ruganintwali

    hhh uyu mugabo cyakoze ndamweye!!!!!!!!! ariko n`aba bakozi ba bank ni injiji da ni nkayo yoseeeeee!!!!!

    2 months ago

Inzindi nkuru

Umusore n’umukobwa bapfiriye rimwe nyuma y’iminota mike bamaze gukora...

Umusore n’umukobwa bo muri Leta ya Texas bagonzwe n’ikamyo bahita bapfa nyuma...
25 August 2019 Yasuwe: 4103 1

Abasaza 5 barimo n’umukecuru umwe bafashwe bari gusambanira ku...

Abasaza barimo n’umukecuru umwe ba mu gihugu cy’Ubwongereza bafashwe...
25 August 2019 Yasuwe: 4635 1

Umwarimu yasanzwe amaze imyaka 2 yituma mu nzu abamo

Umwarimu witwa Albert ukomoka muri Tanzania yasanzwe mu nzu ye yari amaze...
25 August 2019 Yasuwe: 5802 0

Umugabo yatunguye benshi ubwo yazaga akuruye umugeni we mu kigare batwaramo...

Mu gihe benshi mu batuye isi bakodesha imodoka zihenze,indege,amato n’ibindi...
25 August 2019 Yasuwe: 3761 1

Imbwa yarumye umukobwa izuru rivaho ubwo yashakaga gukina nayo ayisoma...

Umunyamerikakazi w’imyaka 29 witwa Gabrielle Myers ukomoka ahitwa Indiana...
23 August 2019 Yasuwe: 4712 1

Umurobyi w’umugore yarobye ifi ifite iminwa ibiri igerekeranye...

Uyu mugore yaciye ibintu ku isi nyuma yo gushyira hanze amafoto y’iyi fi...
22 August 2019 Yasuwe: 5704 0