Kigali

Iyi mbwa yo muri Colombia ngo uzayica azahabwa ibihumbi 70 by’ amadorali

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 28 July 2018 Yasuwe: 3698

Imbwa yo muri Colombia yashoboye guhunahuna igatahura ibiyobyabwenge ifatanyije n’ishami rya polisi rirwanya ibiyobyabwenge, yahungishijwe kugira ngo icungirwe umutekano.

Amakuru y’ubutasi aravuga ko itsinda ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge rizwi nka Urabeños, ryategeye ibihumbi 70 by’amadolari y’Amerika umuntu wese uzarizanira umutwe w’iyi mbwa ifite inkomoko mu Budage.

Iyi mbwa yatahuye ibiyobyabwenge bya kokayine by’iri tsinda bipima toni 10.

Itsinda rya Urabeños rifatwa nkaho ari ryo rikaze cyane mu matsinda yose y’abacuruza ibiyobyabwenge yo mu gihugu cya Colombia.

BBC yatangaje ko iyi mbwa izwi ku izina rya Sombra (bishatse kuvuga umwijima) yakuwe mu ndiri y’iri tsinda ry’abacuruzi b’ibiyobyabwenge ihungishirizwa ku kibuga cy’indege cya Bogotá, umurwa mukuru wa Colombia.

Iki kibuga mpuzamahanga cy’indege gifatwa nk’igifite umutekano kurusha aho iri tsinda rikorera cyane.

Ariko nubwo yahungishirijwe i Bogotá, polisi ikomeje gukaza umutekano wayo. Usibye umupolisi umwe usanzwe uba ari kumwe nayo, yongerewe abandi bapolisi bazajya bayiherekeza igihe yagiye guhiga ibiyobyabwenge, mu rwego rwo gukaza umutekano wayo.

Iyi mbwa ni icyorezo ku bacuruza ibiyobyabwenge. Iyi mbwa yitwa Sombra ifite imyaka 6 y’amavuko. Yakoze ibikorwa byo guhiga ibiyobyabwenge ku byambu byo ku nkengero y’inyanjya ya Atlantika.

Nko mu mujyi wa Turbo, aho toni za kokayine zipakirirwa mu bwato bugendera ku muvuduko wo hejuru - rimwe na rimwe zigatwarwa mu bwato bunyura mu nsi y’inyanja - zoherejwe muri Amerika yo hagati no muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Sombwa yahishuye toni 5 n’ibiro 300 bya kokayine muri uyu mujyi wa Turbo, ndetse mu minsi ishize yatahuye izindi toni 4 zahishwe mu byuma by’imodoka byari bigiye koherezwa mu mahanga.

Sombra imaze gukora ibikorwa birenga 300 byo gufata ibiyobyabwenge ifatanyije na polisi.

Dairo Antonio Úsuga uzwi nanone nka Otoniel, ni we ukuriye itsinda Urabeños ry’abacuruza ibiyobyabwenge riri gushakisha uruhindu iyi mbwa. Ari ku rutonde rw’abashakishwa cyane rw’igihugu cya Colombia.
Birasanzwe kuri iri tsinda rya Urabeños gutanga amafaranga ngo ryikize uwo ari we wese uribangamiye.

Mu mwaka wa 2012, polisi yatahuye amatangazo yashyizweho umukono n’iri tsinda ategera amadolari 500 y’Amerika umuntu wese uzica umupolisi.

Aka kayabo iri tsinda noneho riri gutanga ku muntu wese uzarikiza iyi mbwa Sombra, karaca amarenga y’igihombo amazuru yayo ahunahuna cyane yateje iri tsinda.
Iyi mbwa Sombra yatangiye gukorana n’ishami rya polisi ya Colombia rirwanya ibiyobyabwenge kuva ikiri ikibwana.
Ishimirwa kuba yaratahuye ibiyobyabwenge byatumye abantu 245 batabwa muri yombi.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamakuru yifotoje yambaye ubusa kugira ngo ahangane na Kim Kardashian...

Umunyamakuru Gemma Collins ukora kuri TV ya ITVBe yatunguye benshi ubwo...
16 August 2018 Yasuwe: 4370 0

Perezida ucyennye cyane wabayeho ku isi yanze amafaranga ya...

José Mujica, wahoze ari Perezida wa Uruguay wafatwaga nka Perezida ucyennye...
16 August 2018 Yasuwe: 5965 1

Bamwe mu baturage ba Nigeria basenga ingona ifite imyaka 78

Abaturage bamwe batuye mu gace k’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa...
16 August 2018 Yasuwe: 2228 0

Umugabo bamusanze hejuru y’umukobwa arimo kumusambanya mu bitaro

Umugabo wo muri Zimbabwe yasanzwe ku mugore w’umurwayi arimo kumusambanya mu...
16 August 2018 Yasuwe: 5890 0

Abarusiyakazi baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto bifotoje...

Abagore bo mu Burusiya bifotoje amafoto bayashyira kuri Instagram baguye mu...
16 August 2018 Yasuwe: 2576 0

Umugabo n’umugore basambaniye imbere y’aba mukerarugendo bitungura...

Abarusiya babiri basambaniye ku mucanga witwa Livadiya uherereye mu gace ka...
16 August 2018 Yasuwe: 2036 0