Kigali

Kacyiru:Imodoka ya Toyota irahiye irakongoka [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 May 2018 Yasuwe: 4210

Imodoka yo mu bwoko bwa Toyota irahiye irakongoka ubwo yari igeze hafi y’ibiro bikuru bya polisi biherereye i Kacyiru mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali.

Nubwo abashinzwe kuzimya umuriro bitabajwe kugira ngo bayizimye,ntibyabakundiye kuko yakongotse yose umushoferi wayo n’abantu bari hafi bareba.

Iyi modoka yari imaze iminsi yarafashwe na polisi kubera ko yagonze umuntu,biba ngombwa ko nyirayo aza kuyibohoza nyuma yo kwishyura amande,none birangiye imutengushye irashya.Iyi modoka ihiye ubwo nyirayo yari ari kumwe n’umusaza wari uje kuyigura.

Ubwo aba bombi barimo bayisuzuma kugira ngo nyirayo ayigurishe uyu musaza,yahise icumba iraturika igeze mu marembo y’ibitaro bya Kacyiru hafi y’ibiro bikuru bya polisi,aba bombi barwana no kuyivamo,ku bw’amahirwe ntawe ihitanye.

Kizimyamwoto yahageze iyi modoka yamaze gukongoka yose uko yakabaye ntiyagira na kimwe iramura mu biyigize.








Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umunyamakuru yifotoje yambaye ubusa kugira ngo ahangane na Kim Kardashian...

Umunyamakuru Gemma Collins ukora kuri TV ya ITVBe yatunguye benshi ubwo...
16 August 2018 Yasuwe: 4259 0

Perezida ucyennye cyane wabayeho ku isi yanze amafaranga ya...

José Mujica, wahoze ari Perezida wa Uruguay wafatwaga nka Perezida ucyennye...
16 August 2018 Yasuwe: 5800 1

Bamwe mu baturage ba Nigeria basenga ingona ifite imyaka 78

Abaturage bamwe batuye mu gace k’amajyepfo ashyira uburengerazuba bwa...
16 August 2018 Yasuwe: 2169 0

Umugabo bamusanze hejuru y’umukobwa arimo kumusambanya mu bitaro

Umugabo wo muri Zimbabwe yasanzwe ku mugore w’umurwayi arimo kumusambanya mu...
16 August 2018 Yasuwe: 5820 0

Abarusiyakazi baciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto bifotoje...

Abagore bo mu Burusiya bifotoje amafoto bayashyira kuri Instagram baguye mu...
16 August 2018 Yasuwe: 2574 0

Umugabo n’umugore basambaniye imbere y’aba mukerarugendo bitungura...

Abarusiya babiri basambaniye ku mucanga witwa Livadiya uherereye mu gace ka...
16 August 2018 Yasuwe: 2030 0