skol
fortebet

Kenya: Hafunguwe urusengero rusengerwamo n’abanywi b’agasembuye gusa

Yanditswe: Tuesday 30, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Kenya hafunguwe urusengero rwitwa Full Combat Jerrycan riteranirwamo n’abanywi b’inzoga gusa.

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’umugabo witwa Peter Ekatorot wafunguye itorero ryitwa Full Combat Jerrycan (ijerekani yuzuye imirwano) mu rwego rwo guha umwanya abanywi b’inzoga nabo bakihana.

Peter wafunguye iri torero avuga ko byatangiye bamwe mu basinzi bazaga gusengera muri runo rusengero barwana bigatuma batagira ibihe bihoraho byo gusenga gusa kuri ubu ahamya ko iri dini ryakijije benshi kuko benshi baje ari abasinzi gusa magingo aya bamaze kuva ku inzoga n’itabi.

Uyu mupasiteri avuga ko yatangiye iri torero nyuma y’aho yumvise ijwi ry’Imana rimutegeko kuza gucungura abo muri ako gace bazwiho kunywa agasembuye ku kigero cyo hejuru. Peter Ekatorot, pasiteri w’iri torero avuga ko yatangiye bigoye, ubwo yatangiranaga n’abantu batatu gusa ariko nyuma mu bindi byumweru abandi bantu baje kubiyunganyaho abayoboke bakagenda biyongera.

Susan Akimat umwe mu baririmbyi muri uru rusengero nawe winyweraga agasembuye ku kigero cyo hejuru, avuga ko ikigero cyo kunywa inzoga cye cyagabanutse.

Aganira na BBC yagize ati "Kera twari abasinzi cyane ariko ubu twaragabanije gato. Uru rusengero rwaradufashije cyane, harimo bamwe tumaze guhinduka ariko hari n’abahinduka bakongera bagasubira kunywa nyinshi"

Kevin Erot na we ni umukristu asenga muri iri torero yabwiye BBC ati "iri dini ryaramfashije, nahindutse ku mutima sinkinywa inzoga nyinshi n’urumogi nararetse".

Aba bayoboke b’iri torero Redeemed Gospel ariko rizwi ku izina na Full Combat Jerrycan ntibarabona urusengero bateraniramo gusa bahamya ko ikizere ari cyose ko kubera Imana bazabona urusengero bazajya bifashisha mu masengesho yo kurokora abantu bokamwe n’ibiyobyabwenge birimo inzoga n’itabi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa