skol
fortebet

Kenya: Umugabo ukomoka muri Somalia yitiranyijwe na Yesu ( Amafoto)

Yanditswe: Wednesday 30, Nov 2016

Sponsored Ad

Daniel Christos, ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Somalia, yibajijweho na benshi ubwo yageraga mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya. Yagendaga n’amaguru atambagira umujyi, benshi bamubonye batangiye kumwitiranya na Yesu Christ uvugwa muri Bibiliya.
Daniel w’imyaka 22 y’amavuko, byavugwaga ko ari Yesu yabihakanye yivuye inyuma avuga ko atari we dore ko benshi bari batangiye guhurura bavuga ko ari Yesu wageze muri Kenya. Ubusanzwe uyu mugabo afite gahunda yo kuzenguruka isi agamije (...)

Sponsored Ad

Daniel Christos, ni umugabo ukomoka mu gihugu cya Somalia, yibajijweho na benshi ubwo yageraga mu mujyi wa Nairobi mu gihugu cya Kenya. Yagendaga n’amaguru atambagira umujyi, benshi bamubonye batangiye kumwitiranya na Yesu Christ uvugwa muri Bibiliya.

Daniel w’imyaka 22 y’amavuko, byavugwaga ko ari Yesu yabihakanye yivuye inyuma avuga ko atari we dore ko benshi bari batangiye guhurura bavuga ko ari Yesu wageze muri Kenya.

Ubusanzwe uyu mugabo afite gahunda yo kuzenguruka isi agamije kwitemberera gusa ngo arebe ibyiza bitatse Isi, avuga ko atari umucunguzi nk’uko bamwe babicyeka "Sindi Mensiya nk’uko mubinyita, yemwe nta nibyo nigeze nifuza".

Daniel ahamya ko ’nta sano agirana n’abo mu muryango wa Bikiramariya’ ndetse ko yibera mu buzima busanzwe. Uyu mugabo amaze imyaka 7 atunganya Program zizwi nka Soft kuburyo ari nabyo yigiye ndetse yakuyemo impamyabumenyi yikirenga.

Aho ageze usanga bamwe mu baturage bashaka kumwoza ibirenge

Uyu mugabo akunze gutumirwa mu biganiro bitandukanye kuri za Televiziyo zikomeye cyane cyane izo ku mugabane w’Afurika kenshi biturutse kumiterere ye.Agace kose anyuzemo usanga abantu benshi bashaka kwifotozanya nawe bavuga ko ari Yesu bahuye.

Aherutse kubwira Television yo muri Kenya ko anywa uturahure tw’ikawa 20 ku munsi. Kubera imisatsi miremire afite ndetse no kuba asa na Yesu bituma henshi aho agiye ahabwa ikaze ngo ’urakaza neza Yesu’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa