skol
fortebet

Kenya: Umugore w’umuganga yasabye ko abakobwa basiramurwa

Yanditswe: Thursday 18, Jan 2018

Sponsored Ad

Umugore w’umuganga wo mu gihugu cya Kenya yikomye ubutegetsi asaba ko umugenzo wo gusiramura abakobwa umaze imyaka mike ufunzwe wasubizwaho.
Muganga Tatu Kamau avuga ko umukobwa umaze kugera mu myaka y’ubukure akwiye guhabwa uburenganzira bwo gukora icyo ashaka.
Uwo mugenzo n’ubwo waciwe mu gihugu, imiryango itari mike iracyawukurikiza mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu cya Kenya, Dogiteri Kamau akavuga ko igikwiye ari ukuwukora nk’uko no mu bindi bihugu bigenda, umukobwa ubyifuza (...)

Sponsored Ad

Umugore w’umuganga wo mu gihugu cya Kenya yikomye ubutegetsi asaba ko umugenzo wo gusiramura abakobwa umaze imyaka mike ufunzwe wasubizwaho.

Muganga Tatu Kamau avuga ko umukobwa umaze kugera mu myaka y’ubukure akwiye guhabwa uburenganzira bwo gukora icyo ashaka.

Uwo mugenzo n’ubwo waciwe mu gihugu, imiryango itari mike iracyawukurikiza mu duce tumwe na tumwe tw’igihugu cya Kenya, Dogiteri Kamau akavuga ko igikwiye ari ukuwukora nk’uko no mu bindi bihugu bigenda, umukobwa ubyifuza agasiramurirwa mu bitaro.

Mu rukiko yashinje Leta ya Kenya asaba ko uwo mugenzo wagumishwaho yiyama bikomeye abanyepolitike bashaka y’uko uwo mugenzo uhagarikwa burundu.Ati :"Ku mugore numva binteye ubwoba mu gihe inteko nshingamateko ishobora gutegeka icyo nkora n’icyo ntakora. Igihe inteko nshingamategeko yakuraho uyu mugenzo cyangwa igakora ibindi bihabanye aho bukera n’ejo bundi bazakurahoa amadini.

Umukobwa akwiye gukingigwa mu myanzuro yose afata, ntakwiye gukora ku ngufu ibyo atiteguriye".

Amategeko ya Kenya yihaniza bikomeye iby’uyu mugenzo ndetse n’uwafashe awukora arahanwa. Ku bwa Muganga Kamau ngo kuwuhagarika bisa no gukumira abakobwa, mu gihe abahungu bagisiramurwa.

Ikindi ngo abawurwanya ngo n’abatazi akamaro kawo.Uyu mwanzuro ukumiriwe wafasha benshi kuko hari abana b’abakobwa bapfa mu gihe nk’iki cy’uyu mugenzo wo gusiramurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa