skol
fortebet

Kenya: Umuhungu n’umukobwa biyahuye nyuma yo gusanga barateranye inda

Yanditswe: Friday 06, Jan 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’abana 2 b’inshuti bafashe icyemezo cyo kwiyahura ndetse bakanabishyira mu bikorwa ku munsi w’ejo tariki ya 5 Mutarama 2017, nyuma yo gusanga umwe yarateye undi inda.
Nta mazina y’aba bana yigizwe atanzwa ariko umuhungu ari mu kigero cy’imyaka 14 na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, bose bigaga mu mwaka wa 7 w’amashuli abanza ku kigo cya Chemworor.
Aba bombi basanze barateranye inda bahitamo kwiyahura batinya ababyeyi bo.Umwana w’umuhungu yasanzwe (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’abana 2 b’inshuti bafashe icyemezo cyo kwiyahura ndetse bakanabishyira mu bikorwa ku munsi w’ejo tariki ya 5 Mutarama 2017, nyuma yo gusanga umwe yarateye undi inda.

Nta mazina y’aba bana yigizwe atanzwa ariko umuhungu ari mu kigero cy’imyaka 14 na mugenzi we w’umukobwa w’imyaka 13 y’amavuko, bose bigaga mu mwaka wa 7 w’amashuli abanza ku kigo cya Chemworor.

Aba bombi basanze barateranye inda bahitamo kwiyahura batinya ababyeyi bo.Umwana w’umuhungu yasanzwe iwabo aho yabanaga n’ababyeyi yimanitse mu mugozi.

Naho umukobwa umurambo we watoraguwe hafi y’ishyamba riri hafi y’aho atuye, aba bana bakaba baribazwiho kuba bakundana.

Umuyobozi w’agace ka Marakwet, Benjamin Kipkemoi avuga ko aba bana bakoze ibi batinya ko ababyeyi babo bari bubagirire nabi kuko bari bakoze amahano kandi bakiri bato.

Akomeza avuga ko aba bana biyahuye bari bamaze iminsi bigaragaye ko umwe atwite kuko n’abaturanyi babo bari bamaze kubibona ahubwo basigaye bibaza uko bagiye kuba ababyeyi bakiri bato.

Aba bana babonetse nyuma y’amasaha atari macye umukobwa aburiwe irengero akaba yari agishakishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa