skol
fortebet

Kera agakingirizo karameswaga, byinshi utari ukaziho

Yanditswe: Monday 12, Feb 2018

Sponsored Ad

Ushobora kuba waragakoresheje cyangwa ugakoresha ukibwira ko ukazi, kuko amahame agenga ikoreshwa ryako ‘ngo gakure mu gapaki utagashinze urwara, kazingurize ku gitsina cyafashe umurego kugeza aho gitereye, ukimara gusohora fata aho igitsina gitereye wiyake mugenzi wawe ukajugunye ahagenewe imyanda kugirango hatagira ugakoresha kuko gakoreshwa ishuro imwe’.
Ni ibyo uzi ku gakingirizo k’umugabo gusa? hahaha ntibitangaje. Menya ibyo utigeze umenya ku gakingirizo k’abagabo.
1. Kamaze imyaka (...)

Sponsored Ad

Ushobora kuba waragakoresheje cyangwa ugakoresha ukibwira ko ukazi, kuko amahame agenga ikoreshwa ryako ‘ngo gakure mu gapaki utagashinze urwara, kazingurize ku gitsina cyafashe umurego kugeza aho gitereye, ukimara gusohora fata aho igitsina gitereye wiyake mugenzi wawe ukajugunye ahagenewe imyanda kugirango hatagira ugakoresha kuko gakoreshwa ishuro imwe’.

Ni ibyo uzi ku gakingirizo k’umugabo gusa? hahaha ntibitangaje.
Menya ibyo utigeze umenya ku gakingirizo k’abagabo.

1. Kamaze imyaka irenga 15 000

Nta muntu ukiriho ubu unganya imyaka n’agakingirizo k’abagabo kuko kamaze imyaka itari munsi y’ibihumbi 15 kabayeho.
Hatahuwe ibishushanyo byabayeho byibura mu mwaka w’ibihumbi 13 mbere ya Yezu bigaragaza umuntu wambaye agakingirizo mu buvumo bwa Combarelles mu Bufaransa.

Ese bakoreshaga agakingirizo birinda iki? Indwara, inda zitateganyijwe ntawamenya.

2. Agakingirizo gato kajyamo litiro zitari munsi y’ ebyiri

Gafunze mu gasashe gato ndetse bamwe bagashyira mu ikofi.Ariko burya ngo agakingirizo k’umugabo gashobora kujyamo byibura litiro ebyiri z’amazi.

Nubishaka uzakore igerageza uzabibona.Gusa icyo utambaza ni ukumenya niba wakavomesha ukayageza mu rugo mu gihe wabuze ikivomesho.

3. Kakoreshejwe mu ntarambara

Ntigakora gusa mu mibonano mpuzabitsina n’ubwo aricyo kagenewe kagihimbwa.
Ibi byagaragaye mu ntambara ya kabiri y’isi aho abasirikare batwambikaga iminwa y’imbunda zabo bagamije kuyirinda umusenyi n’amazi y’ibiziba byatumaga iziba bityo kigaragaza no mu ntambara.

4. Kera agakingirizo karameswaga

Udukingirizo twa mbere twarozwaga tukongera gukoreshwa ibitamenyerewe ku tw’ubu.

Charles Goodyear,yari yarabigennye atyo ariko agasaba ko nyuma yo kukoza no kukanika umuntu agasiga imiti ituma kazana amavuta.

Nyuma y’Imyaka ine dukozwe, udukingirizo dutakaza ubuziranenge.Utazibeshya ko wikingiye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina cyangwa inda itateteguwe mu gihe ukoresheje agakingirizo kamaze imyaka iri hejuru y’ine.

Nyamara ngo iyo gakoreshejwe neza karinda ibi byombi ndetse kagasuka mu gitsina gore udukoko tw’ingirakamaro (Bacteria) tugabanya ibyago ku bagore byo kwiyongera kwa mikorobe zitera imyanyamyibarukiro gore zimwe mu ndwara.

5. Udukingirizo twararwanyijwe

Mu bihugu byinshi udukingirizo twararwanyijwe aho wasangaga babuza kuducuruza cyangwa kutwamamazwa. Ahagana mu mwaka wa 1967, abakuze bakomorewe kutugura.
Uwagakoze ni umuhanga mu gupima kuko hadakunze kumvikana abinubira ko katabakwira kuko bafite igitsina kinini. Karakweduka kandi kagira uburebure bwa santimetero 40.

Icyakora hari bamwe mu banya uganda baheruka kwinubira ko twababayeho duto ndetse n’umunyamexico ufite igitsina kinini ku isi Roberto Esquiveje,ashobora gukoresha ake kihariye.

Uyu mugabo yaciye agahigo ko kugira igitsina ku isi mu marushannwa ya Guinness World Record, ariko agakingirizo nako kaciye agahigo nk’aka muri aya marushannwa mu mwaka 2007,hakozwe umugozi w’udukingirizo 25 700 tureshya na kirometero eshatu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa