skol
fortebet

KICUKIRO: Umukozi wo mu rugo arakekwaho kwiba akayabo akanaroga nyirabuja n’ abana be

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

skol

Nyuma yo kujyana ikirego cye kuri polisi, umugabo witwa Innocent Mugabo utuye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Gatenga ho mu karere ka Kicukiro arashakisha umukobwa wamukoreraga, ashinja kuroga umugore we n’abana be babiri.
Uwo bashinja kuroga uyu muryango ni umukobwa [twirinze gutangaza amazina ye] uri mu kigero cy’imyaka y’amavuko 27 ukomoka mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo, mu Kagari ka Susa mu Mudugudu wa Gatebe.
Mugabo avuga ko uwo mukobwa yabyutse akabiba amafaranga, (...)

Sponsored Ad

Nyuma yo kujyana ikirego cye kuri polisi, umugabo witwa Innocent Mugabo utuye mu kagari ka Nyanza mu murenge wa Gatenga ho mu karere ka Kicukiro arashakisha umukobwa wamukoreraga, ashinja kuroga umugore we n’abana be babiri.

Uwo bashinja kuroga uyu muryango ni umukobwa [twirinze gutangaza amazina ye] uri mu kigero cy’imyaka y’amavuko 27 ukomoka mu karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Kanjongo, mu Kagari ka Susa mu Mudugudu wa Gatebe.

Mugabo avuga ko uwo mukobwa yabyutse akabiba amafaranga, agafata n’uburozi akabushyira mu nshushyu abandi bakayinywa batabizi.

Ibyo ngo yabikoze saa kumi n’ebyiri, kuko ngo aribwo yabyutse agatangira gutunganya abana ngo abajyane ku ishuri nyuma akabacunga ku jisho akabiba akanabaroga. Abo bana yaroze bagizwe n’umuhungu ufite imyaka 9 n’umukobwa ufite irindwi.

Ati “Twabonye batangiye kuruka, tubanza kubarutsa twifashishije amakara y’umuti.”

Ayo mafaranga ngo yayazanye nijoro mu gakapu yari arimo ayasiga mu ruganiriro (saloon) nyuma ngo yabyibutse mu gitondo ngo amaze kugenda.

Nyuma yo kubarutsa ngo bagiye kwa muganga, umugabo we ajyana icyo kibazo kuri sitasiyo ya polisi ya Gikondo, no gutanga amafoto y’uwo mukozi kuri sosiyete zitwara abagenzi bagana ku cyerekezo cy’i Burengerazuba kugirango umubona amufate.

Mugabo yibaza impamvu yatumye uyu mukozi ahumanya umuryango we kuko ngo ntabwo yari abanye nabi n’uyu mukozi bari bamaranye amezi ane kandi ngo arera abana be neza.

Iki kibazo cyo kwiba no kuroga abakoresha ngo giherutse kubera mu kandi kagari ko muri aka gace, aho umukozi waho yarogaga shebuja nyuma akaza kurutswa uburozi.

Mugabo ngo yitabaje inzego zitandukanye , kuri ubu ifoto y’uyu mukobwa irimo guhererekanywa ku mbuga nkoranyamba, hagaragazwa ko yaroze akaniba amafaranga ibihumbi 500 ariko ngo yibye agera ku bihumbi 700.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, SP Emmanuel Hitayezu yavuze ko iki kibazo bagiye kugikurikirana ngo bamenye uko gihagaze.

Ibitekerezo

  • nkawe koko utangaje iyi nkuru niba se amafoto ye atangazwa na police kuki wowe wamuhishe?? ariko koko nzabasomera kugeza ryari uti amafoto arimo gucicikana ku mbuga nkoranya mbaga ?? hanyuma wowe uramuhishe ubwo se nturi umufatanya cyaha ikinti uti amazina ntatangaza warangiza ugatangaza ayuwareze mbega journalism yaacu mbbega mbega akumiro aha nzaba mbarirwa

    muba mukoresha abagore mgo bigende gute iki nkuyu munyamakuru wamupfutse mumaso kandi ashakishwa harikigendacye karye amateke

    Iryo shyano, ryumukobwa, kuki bataryerekana mumaso ngo uribona aryerekane

    nibatubwire amazina ye batwereke nifoto ye yuko ari dengereuse yajya no gukorera ahandi agasiga ahakoze amahano,ni badsuhe detail zose

    mujye mwitondera abakobwa bi nyamashake na rusizi ntabwo ari beza

    nibatubwire amazina ye batwereke nifoto ye yuko ari dengereuse yajya no gukorera ahandi agasiga ahakoze amahano,ni badsuhe detail zose

    ariko c nkawe wanditse iyi nkuru kweri!urahisha ifoto, ugahisha amazina, kandi utiarashakishwa!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa