skol
fortebet

Kigali: Havutse uruhinja rwavugiraga mu nda ya nyina [Videwo]

Yanditswe: Sunday 13, Aug 2017

Sponsored Ad

Umuryango wa Ndayizeye Hamza na Muduhaneza batuye mu mudugudu wa Mubuga mu murenge wa Kimironko hazwi nko mu Izindiro mu mugi wa Kigali uravuga ko ufite umwana w’ umukobwa w’ amezi atatu wavugira mu nda ya nyina ise yajya ku kazi umugore we akabura amahoro.
Uyu muryango uvuga ko usengera muri ADEPR ngo wari warabanje kubura urubyaro mu gihe cy’ amezi atandatu, ngo nyuma Imana iwubwira ko izawuha umwana.
Ngo ubwo Muduhaneza yari atwite, umwana yamuvugiraga mu nda, bakagira ngo atwite igini. (...)

Sponsored Ad

Umuryango wa Ndayizeye Hamza na Muduhaneza batuye mu mudugudu wa Mubuga mu murenge wa Kimironko hazwi nko mu Izindiro mu mugi wa Kigali uravuga ko ufite umwana w’ umukobwa w’ amezi atatu wavugira mu nda ya nyina ise yajya ku kazi umugore we akabura amahoro.

Uyu muryango uvuga ko usengera muri ADEPR ngo wari warabanje kubura urubyaro mu gihe cy’ amezi atandatu, ngo nyuma Imana iwubwira ko izawuha umwana.

Ngo ubwo Muduhaneza yari atwite, umwana yamuvugiraga mu nda, bakagira ngo atwite igini.

Hamza avuga ko iyo yajyaga ku kazi umugore yabaga ahuye n’ akaga ati “Nagiraga nka gutya ngiye ku kazi nkabona nyina inda iramuriye cyane, noneho nagaruka ngakora ku nda nti baby ceceka naje umwana agatuza”

Ngo iyo nda imaze kugera mu mezi 6 uyu mugabo yavugisha umwana ari mu nda akamusubiza, ngo kuva uyu mwana yavuka nyina niwe utunze urugo kuko ise atajya ava mu rugo.

Uretse Hamza uyu mwana nta muntu ujya umuha icyo kunywa cyangwa ngo amwuhagire kuko ahita arira cyane. Uyu mwana ahekwa n’ umukozi iyo nyina yagiye gupagasa, nk’ uko bigaragara mu mashusho ya Flash tv dukesha iyi nkuru

Uyu muryango uvuga ko ukeneye gufashwa kuko umugore wenyine atatunga urugo ngo azabivemo.

Ibitekerezo

  • Uyumutipe ndamuzi numukoboyi numunyamitwe uyu se wumwana. Yaratuye aho bita ikayumba akaba yaravuye muburundi. Hhhhhhhhhh mbega umugabo wumunyamutwe!

    Yewe ibi nanjye hari aho mbizi. Muri films ya kirikou et LA sorciere. Kereka niba ariyo bakinnye.

    uyu mugabo ndabona ari umuteka mutwe n’ ubwo ntamuzi. niba ikibazo afite ari icy’ uko ntawundi umwana yemera ko amwoza cg amugaburira se yagiye ajya ku kazi amaze kumugaburira no kumwoza? arashaka kutubwira ko abagore bonsa bo ntakindi bakora uretse kurera abana?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa