skol
fortebet

Kigali :umugabo wigize icyihebe yatemye umuntu intoki arangije yifungirana mu nzu

Yanditswe: Thursday 07, Feb 2019

Sponsored Ad

Umugabo witwa Uwimana bakunda kwita Mukiga ucururiza i Remera mu Giporoso yatemye intoki mugenzi witwa Rafiki,kuri uyu wa kane tariki ya 7 Gashyantare 2019 arangije yifungirana mu nzu kugira ngo yihishe Polisi.

Sponsored Ad

Uyu mukiga ashinjwa n’abaturanyi kwigira icyihebe agahohotera abantu ari nayo mpamvu yatumye atema uyu mugenzi we.

Polisi yahise igera aho Mukiga yatemeye uyu muntu,imusaba gusohoka mu nzu yari yikingiranyemo arabyanga, ihitamo gutera mu nzu ibyotsi biryana mu maso (Tear Gas),nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Makuruki.com abitangaza.

Nyuma yo kwitabaza ibyuka biryana mu maso Mukiga ntafungure inzu ye,polisi yahisemo kumena urugi rw’inyuma imusangamo ihita imuta muri yombi.

Abaturanyi be babwiye Makuruki.rw ko Mukiga yitwaza ko ari umusazi agahohotera abantu ndetse bemeza ko aba abeshya kuko ngo ntiwasara ngo ucuruze butike.

Nyir’amazu uyu mugabo acururizamo yavuze ko mu minsi ishize yamusabye kumuvira mu nzu akabyanga akamubwira ngo azaze yambaye anti-bar (Ibyo abashinzwe umutekano bambara ngo batinjirwa n’isasu), ko natabikora gutyo azamuhitana.

Si ubwa mbere Mukiga ahohotera abaturage,kuko bivugwa ko mu minsi ishize yakubise Gitifu w’akagari.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa