Kigali

Kigali:Umugore aratanga ubuhamya bw’uburyo yamezemo umurizo(AMAFOTO)

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 12 May 2017 Yasuwe: 23260

Ishimwe Lorie Esperance ni umugore ushima Imana ko yamukijije umurizo yaramaranye ukwezi n’igice nk’igihano Imana yamuhaye . Akizwa yari umuririmbyi w’indirimbo z’ibisope ( karahanyuze ) , akabifatanya no kuririmba Hip Hop nk’umuhanzikazi ku giti cye.

Lorie nkuko ariko benshi bamuzi ,yavuze ko mbere yuko amera umurizo yabanje kugerwaho n’abahanuzi batandukanye bamubwira ko igihe yahereye akora ibyaha Imana igiye kumuhana kandi ikamushyira ku karubanda.

Mu kwezi k’Ukuboza 2014 , nibwo mu Murenge wa Nyamirambo , mu karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali inkuru yakwiriye hose ko hari umukobwa wameze umurizo .

Ishimwe Lorie Esperance ubwo yabaga agiye mu gisope kuririmbayo.

Ese uyu murizo waje ute ?

Ishimwe Lorie Esperance asobanura uko uyu murizo wameze , yagize ati :” Cyari ikinyama cyaje ariko kimeze nk’umurizo w’inka . Uburyo byaje rero nagiye kumva numva umugongo ucitsemo kabiri , ngira uburibwe bwinshi numva amaraso abaye menshi n’ikibuno kibaye kinini cyane . Ubwo rero anus yagize gutya irakururuka numva igeze mu ntege . Twagiye kwa muganga […] n’injoro baratubwira ngo ntago bafatanya umurizo n’ikibuno ngo babishobore . Byarananiranye , cyane ko numvaga ijwi rimbwira ngo nta muntu uzankiza ngo abishobore.”

Ishimwe Lorie Esperance mbere yuko amera umurizo yabonye ubutumwa bumuburira buvuye ku Mana ,Ati :” Umurizo nawumaranye ukwezi n’igice , impamvu waje ni uko narimaze igihe ndi umupagani wo mu rusengero . Nakoraga umurimo w’Imana nkahanura , nkabwiriza , ariko ibyo byose nkabikora ndi umusambanyi , nsambana na bamwe mu bahanuzi , abavugabutumwa , aba pasiteri , nkajya ku igaburo ryera , ba pasiteri bakabwiriza twabikoze , ayo bampaye bansambanya nkayaturamo icya cumi , urebye cyari igihano Imana impaye .

Kuko yarimaze iminsi ibimbwira ko nanze gukonja nkanga no gushyuha , ko ije kunduka. Yabimbwiraga ukwanjye kandi ikanabinyuza mu bahanuzi n’abapasiteri nkanga kumva , nayo imbwira ko igiye kukinteza ( umurizo ) kandi bizagera hose isi yose ikabimenya.”

Ishimwe Lorie Esperance yakize ate ?

Uyu mugore wubatse ni umukristu w’Itorero rya Pantekote mu Rwanda , yagiyemo ubwo yaramaze gukizwa akumva ko akwiye guhindura ingeso zimuranga akava mu byaha . Akira uyu murizo ngo yari mu masengesho mu cyumba cy’Amasengesho giherereye i Masoro.

Ati :” Abantu bumvaga ko ari igihano , kuko umunsi nkira uwo murizo ugasubirayo Imana yanyuze mu muhanuzi iravuga ngo ‘ Yewe nateje umurizo , ninjye waguhannye , ninjye wakiguteje .’ Narindi mu cyumba cy’amasengesho i Masoro . Cyari igihano kuko n’abantu bose iyo babyumvaga bavugaga ko iyo ndwara itabaho , cyane ko ntari kongera gusambana kuko narimfite umurizo mu kibuno.”

Ishimwe Lorie Esperance nubwo yakoraga ibi byose ngo yari umuhanuzi kandi ibyo Imana yamuvugiragamo ku bandi yarabisohozaga , ariko we itamwishimira . Gusa ngo ikibabaje ni uko ava mu bupagani yarimo yinjiye mu by’Imana akinjiranamo n’ingeso z’ubupagani zose.

Ishimwe akaba yavuze ko ubuhamya atanga bugamije kuburira abantu bakiri mu byaha ko babivamo bataragerwaho n’ibihano by’Imana , n’abari mu gakiza bagakomera aho kuba akazuyazi.

Uyu mugore ngo umudayimoni yarafite icyo gihe yarakomeye kandi ntawe yatinyaga kugusha mu byaha , k’uburyo yashoraga mu busambanyi n’abashyitsi baje baje kuvuga ubutumwa aho yasengeraga , abyicuza amaze gukizwa aramaramaza.

Ishimwe Lorie Esperance magingo aya ni umuhanuzi mu Itorero asengeramo rya ADEPR Nyacyonga muri Paruwasi ya Jabana mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali .

Src:Ibyishimo

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble isram muls

    nikuki abnyabyahabose baba muradeper imisishize ALISE yavuyemukuzimu azamur adeper ariko abamfuyebavugana nabazimagute?none arinenawe gwameze umurizo adeperi ibayicumbiryabadayimonipe

    October 2017
  • chat_bubble umusomyi sarah

    Buriya bamurongoraga mu kibuno bukeye azana amagara nibyo ari kwita umurizo

    October 2017
  • chat_bubble

    Abantu babaye abashakashatsi b’ifaranga kugeza aho bisiga ibyaha bakabeshyera n’Imana!
    Ahaaa, ntibyoroshye!

    May 2017
  • chat_bubble john

    ibi bivuzeko aba pasiteri n’abavugabutumwa benshi ari abasambanyi nkurikije ubuhamya bw’iyi ndaya

    May 2017
  • chat_bubble Amani Paulin

    Ari gushakaba amaronko nkuwahuye nikigeragezo kidasanzwe.

    May 2017
  • chat_bubble Amani Paulin

    Ari gushakaba amaronko nkuwahuye nikigeragezo kidasanzwe.

    May 2017
  • chat_bubble Amani Paulin

    Ari gushakaba amaronko nkuwahuye nikigeragezo kidasanzwe.

    May 2017
  • chat_bubble Amani Paulin

    Ari gushakaba amaronko nkuwahuye nikigeragezo kidasanzwe.

    May 2017
  • chat_bubble mansool

    uyu yarwaye hemoroide none arabeshya abantu gutyo kko,Imana ishimwe niba yarakize kdi akareka izo ngeso mbi zurukozasoni,sibyiza kwitaranga yihane ukuri kwo kwihana bizaba ari akarusho,ikindi tumenyeko iteka iyo utaretse ikibi ukora kiragutamaza

    May 2017
  • chat_bubble Olivier Hakuzweyezu

    Uyu mudamu ntabwo asengera Nyacyonga,icyakora yahateraniye amezi 2,impano y’ubuhanuzi ntayo twamubonyeho ,byose Ni imitwe no Gushaka amaronko

    May 2017
  • chat_bubble Mahirwe S

    Inkuruzi y’igikoba yikururiye akara! Ahubwo araje awumere maze ibinyoma bye bizabe impamo uwomurizo yameze udafatwa n’amafoto c ni mirizo ki ngo tube tuwubona twemere ibyo avuga bajye bagabanya ibinyoma

    May 2017
  • chat_bubble Mahirwe S

    Inkuruzi y’igikoba yikururiye akara! Ahubwo araje awumere maze ibinyoma bye bizabe impamo uwomurizo yameze udafatwa n’amafoto c ni mirizo ki ngo tube tuwubona twemere ibyo avuga bajye bagabanya ibinyoma

    May 2017
  • chat_bubble Kezamadamjwemmapendo

    Abarokore bazogeza ryari kubesha?kwanza uwo murizo uri he ko atawutweretse?canke iyo mana mwambika iceyi ngo yabahaye ibihano murakeka ari Imana yukuri?urusaku gusaaa

    May 2017
  • chat_bubble Everesy Haguma

    Gutanga ubuhamya bwuko Imana yagukijije ni byiza ariko ugatanga ubuhamya bufasha bagenzi bawe
    naho ubu ndumva butatwegereza Imana hari ibintu dukwiye kwihana tukabibwira Imana hakaba nibyo dukwiye kubwira bagenzi bacu so iyi nkuru ntiyari ikwiye kujyanwa kukarubanda ngo yasambanaga nabakozi b’Imana ? C’est domage !
    Ubundi c niki cyatwemeza ko yabiretse ko nubundi yararaga mu Gisope bugacya akajya kuzura Umwuka ?

    May 2017
  • chat_bubble ngenda

    Ntimugahimbe uzarwara ibirwara byinxaduka azavugako ngo Arimana ? Imana iyabariyo yaguhanisha nibirenze kuzana umurizo umva pe umurizose kowawutwikira ukagenda!

    May 2017
  • 1 | 2 | 3

Inzindi nkuru

Umugabo yarumye umutwe w’inzoka yari imaze kumutera ubumara [AMAFOTO]

Umugabo ukomoka mu Buhindi yihimuye ku nzoka yari imaze kumuruma ayica...
22 April 2018 Yasuwe: 2727 0

Umunyamakuru yashyize hanze amafoto yambaye ubusa umusore ari...

Umunyamakuru akaba n’umunyamideli witwa JODIE Marsh w’imyaka 39 ukomoka mu...
22 April 2018 Yasuwe: 3590 0

Umugore n’umugabo basambaniye mu modoka bari mu muhanda rusange

Umugabo n’umugore batangaje benshi ubwo basambaniraga mu modoka bari mu...
22 April 2018 Yasuwe: 2977 0

Yatangiye kwiga afite imyaka 92 mu rwego rwo kugera ku nzozi...

Mu gihugu cya Mexique mu gace ka Chiapas hari inkuru y’umukecuru w’imyaka 96...
21 April 2018 Yasuwe: 1126 1

Abagabo n’abagore bakubitiwe ku karubanda bagirwa intere bazira...

Abagabo n’abagore bakubitiwe ku karubanda bagirwa intere bazira gusambana...
21 April 2018 Yasuwe: 3113 0

Umugore yaciye umugabo we igitsina ubwo yashakaga ko bakora imibonano...

Umugore witwa Lira Plaksina w’imyaka 47 ukomoka mu Burusiya yaciye igitsina...
20 April 2018 Yasuwe: 3217 0