skol
fortebet

Kigali: Umusaza w’ imyaka 65 ukora akazi ko mu rugo yagwatirije telephone ngo abone amafaranga yo kunywera inzoga

Yanditswe: Monday 04, Dec 2017

Sponsored Ad

Umusaza wo mu karere ka Nyamagabe ukora akazi ko mu rugo mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali yagwatirijwe telephone ye ngendanwa ngo nyiri akabari amuhe inzoga ya 500.
Uyu musaza aganira n’ umunyamakuru wa City Radio yagize ati “Iyi telephone irahenda, nayiguze amafaranga ibihumbi 9, n’ aka kantu (inzoga) ubwako karahenda. Nagira ngo mwake akantu ninywere, niba ari kubyanga rero…akantu kagura makeya cyane ni nka cinq cent”
Uyu musaza yakomeje avuga ko impamvu ashaka (...)

Sponsored Ad

Umusaza wo mu karere ka Nyamagabe ukora akazi ko mu rugo mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali yagwatirijwe telephone ye ngendanwa ngo nyiri akabari amuhe inzoga ya 500.

Uyu musaza aganira n’ umunyamakuru wa City Radio yagize ati “Iyi telephone irahenda, nayiguze amafaranga ibihumbi 9, n’ aka kantu (inzoga) ubwako karahenda. Nagira ngo mwake akantu ninywere, niba ari kubyanga rero…akantu kagura makeya cyane ni nka cinq cent”

Uyu musaza yakomeje avuga ko impamvu ashaka kugwatiriza telephone ngo abone amafaranga yo kunywera ari uko iyo ageze ahantu hari ikiganiro aba yumva yizihiwe.

Ati “Kugira ngo yemere ndagira ngo nyimusigire, iyo ngeze ahantu hari ikiganiro njyewe ndishima,”

Icyatunguye abantu bari bamushungereye ni uko yeruye ko akora akazi ko mu rugo ubusanzwe kamenyerewe gukorwa n’ abasore n’ inkumi bakiri bato.

Ati “Nkora akazi ko mu rugo noza imodoka ngakora n’ utundi turimo two mu rugo”

Abantu babiri bari aho baje kwishingira uyu musaza ufite abana babiri n’ umugore yasize mu karere ka Nyamagabe bamugurira amacupa atatu y’ inzoga aranywa ubundi yusubirira mu kazi ke.

Uyu uwo musaza yari kumwe n’ umunyamakuru wa City Radio Ndahiro Valens Papi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa