skol
fortebet

Kigali: Umusore akora udukoryo tudasanzwe turimo gutwara moto ayihagaze ku mahembe

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Hababajintwari David, amaze kwandika izina mu gutwara moto bitewe n’udukoryo tudasanzwe ayikoraho ndetse no kuyitwara mu buryo benshi bavuga ko ari amayobera.

Sponsored Ad

Uyu musore w’imyaka 23 uvuka i Kabuga mu Murenge wa Rusororo mu Karere Gasabo, ubusanzwe ni umumotari ukorera mu bice by’Umujyi wa Kigali.

Afite umwihariko wo gutwara moto mu buryo budasanzwe ayihagaze ku mahembe, ayiryamyeho, atayifashe ndetse hari n’ubwo ayigurutsa ikagendera mu kirere.

Ashobora kuyivaho ikijyana akayirukaho, akayitwara yipfutse mu maso cyangwa akayitwara ibirometero byinshi ayihagazeho kandi areba inyuma. Ni ubuhanga budasanzwe benshi bemeza ko akoreshwa n’izindi mbaraga zirimo n’iz’amagini.

Hababajintwari yahishuye ko udushya agira mu gutwara moto nta muntu watumwigishije ahubwo ari impano karemano Imana yamwihereye.

Avuga ko nyuma yo kuvumbura uburyo bwo kuba yava kuri moto ikitwara no kuyihagararaho, hari ubundi buryo butandukanye yagiye avumbura.

Ati “Ubu nshobora gushinga umutwe kuri moto amaguru ari mu kirere moto ikijyana, nshobora no guterura umuntu w’ibiro 40 cyangwa 50, nkahagarara ku mahembe tukagenda dusangira fanta moto igenda ntayifashe.”

Avuga ko agifite imbogamizi z’uburyo yakomeza kubyaza umusaruro impano ze, agasaba abagiraneza n’abashoramari kumufasha kugira ngo arusheho kuvumbura byinshi.

Ati “Nk’ubu mfite nka moto ya siporo nakora ibintu bidasanzwe kuko Abanyarwanda benshi bo bagira ngo ibyo tubona abanyamahanga bakora kuri za televiziyo twe ntitwabishobora kandi byose birashoboka”.

Impano yo gutwara moto mu buryo budasanzwe yamaze no gutangira kuyigisha abandi, ku buryo ubu afite abanyeshuri bagera kuri 40 yatangiye kuvungurira kuri ubwo bumenyi agenda yunguka umunsi ku wundi.

REBA AMAFOTO:



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa