skol
fortebet

Kigali: Umusore yatabawe na Police nyuma yo kurira ipoto ry’amashanyarazi ashaka kwiyahura [AMAFOTO]

Yanditswe: Thursday 25, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umusore witwa Sibomana Jean D’Amour ufite ikibazo cyo mu mutwe yatabawe na Police nyuma yo kurira Ipoto ry’amashanyarazi.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukwakira 2018 Polisi y’igihugu n’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza ingufu z’amashanyarazi mu baturage, REG batabaye Sibomana Jean D’Amour ufite ikibazo cyo mu mutwe wari wuriye ipoto y’amashanyarazi ashaka kwiyahura.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya Rwandamagazina cyavuze ko Sibomana yuriye ipoto ry’amashanyarazi ahagana saa saa tanu na cumi n’itanu z’amanywa ari nibwo abaturage bo mu Murenge wa Nyarugunga, Akagali ka Kamashashi, Umudugudu w’Uruhongore ahabereye ibi babonye uyu musore w’imyaka 26 yuriye ipoto y’amashanyarazi. Avuga ko ko yabitewe n’uko agiye aho asanzwe afata amafaranga ahabwa abana bahoze baba mu bigo by’imfubyi bakayamwima. Kuva ubwo yanze kumanuka nubwo abaturage benshi bakomeje kubimusaba.

Bikiba, abaturage bahise bahamagara inzego zishinzwe umutekano, nazo zihamagara ikigo cy’igihugu gishinzwe amashanyarazi, bakuraho umuriro. Inzego z’umutekano zose zaje kureba uwo musore bagerageza kuvugana na we.

Ahagana ku isaha ya saa munani n’igice nibwo yemeye kumanuka nyuma y’uko Polisi y’igihugu yari imaze kumwemerera ko bamuha asaga ibihumbi mirongo inani asanzwe afata akaba ari nayo yasabaga.

Nubwo afite ikibazo cyo mu mutwe, wabonaga ko afite ubwenge kuko yabanje gusaba ko bahamagara uwitwa Monica akaba ariwe uyafata. Ubwo nibwo yahise abahereza agapapuro kariho numero za Telefone z’uwo Monica, baramuhamagara, bamusaba ko yavugana na Sibomana. Aho yari ari hejuru yari afite telefone, abasha kuvugana nuwo Monica.

Amaze kwemera ko bamumanura, Polisi y’igihugu Ishami ryayo rishinzwe kurwanya inkongi niyo yazamutse iramumanura ifatanyije n’abakozi ba REG kuko byagaragaraga ko afite intege nke mu maguru. Saa cyenda n’igice nibwo igikorwa cyo kumumanura cyari kirangiye, bamwambika umupira wo hejuru yari yakuyemi, ahita ajyanwa kwa muganga.
Niyonshuti Vedaste ubana na Sibomana Jean D’Amour yabwiye Rwandamagazine dukesha iyi nkuru ko n’ubusanzwe iyo agize ikibazo kimukomereye akunda kurira ipoto y’amashanyarazi. Abaturage bamuzi nabo bemezaga ko akunda kubikora ndetse ngo akiba no mu kigo kirera abana b’imfubyi kizwi nko kwa Gisimba kiri i Nyamirambo nabwo ngo yarabikoraga.

Nyuma y’iki gikorwa, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugunga, Uwamahoro Geneviève yashimiye abaturage ko batangiye amakuru ku gihe uyu musore akabasha gutabarwa.

Abari aho batangangaje ko uyu musore agira ikibazo cy’igicuri ndetse no kuba afite n’uburwayi bwo mu mutwe aho iyo bumwubutse yurira ipoto ibi ngo bibaye ku nshuro ya kabiri.

Bati " Arwara igicuri ariko afite n’uburwayi bwo mu mutwe, iyo bwamufashe rero hari igihe yurira ipoto y’amashanyarazi ashaka kwiyahura. Inshuro ebyiri yuriye ipoto y’i Nyamirambo hafi y’aho yabaga mu Kigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba, aho bamuzaniye kuba inaha nabwo amaze kuyurira gatatu, umwaka ushize bwo yaruriye umuriro uramukubita uranamutwika yitura hasi."

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyarugunga buvuga ko uyu musore yarerewe mu Kigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba, ubwo abana barererwa mu bigo by’imfubyi bajyaga kurererwa mu miryango, Inama y’Igihugu y’abana, imukodeshereza inzu mu Murenge wa Nyarugunga, imushakira n’umukozi wo kumwitaho ndetse ngo imugenera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 yo kumutunga buri kwezi. Ayo mafaranga niyo yari agiye kwaka ariko ngo itariki asanzwe ashyirirwaho yari itaragera, abisobanuriwe ntiyabasha kubyakira.

Ibitekerezo

  • Sha nanjye ngiye kuyurira ariko njye sinoroshye kuko nkeneye byibuze 50,000,000 Frw kandi Leta igomba kuyampa, nanjye nzabasomera numero ya compte ubwo nzaba maze kwinaganika ku nsinga!

    turashimira police y, urwanda mugutabara vuba kandi byakinyamwuga nubufatanye nizindi nzego za leta

    Turashimira polisi yacu ifatanyije na REG kobatabariye kugihe uyu musore atarabura ubuzima tunasaba inzego zishinzwe kwita kuruyu musore kozajya zimuba hafi kugirango zimufashe kubona ibyo akeneye atararinda gufata umwanzuro wo kwiyahura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa