Kigali

Kigali: Umusore yibye inkoko ahungira mu rusengero

Udushya   Yanditwe na: Nsanzimana Ernest 12 September 2017 Yasuwe: 1839 0

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge umusore w’ imyaka 17 yibye inkoko y’ uwitwa Rugaruka Vincent abonye ko amwirukankanye ahungira mu rusengero rwitwa ’Seira Community Church’.

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeli 2017 nibwo uyu musore utatangajwe amazina yafashwe acigatiye inkokokazi yari amaze kwiba ahita abonye abuze aho ahungira yirukira mu rusengero.

Uyu musore akimara guhungira mu rusengero Rugaruka wari wibwe inkoko yamusanze mu rusengero amusohoramo, atangira kumukubita amubaza impamvu ahora amwiba inkoko.

Rugaruka yatangarije Igihe dukesha iyi nkuru ko abaturiye ikiraro gitandukanya Gitega na Kimisagara cyane cyane abo hafi ya Ruhurura ya Mpazi bugarijwe n’abajura kuko hari n’ababategera mu nzira bakabambura.

Yagize ati “ Yuriye urugo yiba inkoko imwe ariko kuko umugore wanjye yari yamubonye yahise amufata arampamagara ndaza noneho ntangiye kumubaza aranyishikuza yirukira muri ruriya rugo rurimo urusengero mpita nanjye mpamusanga."

Yakomeje avuga ko inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano zo muri aka gace zikwiye kongera imbaraga mu kurwanya abajura.

Yagize ati “ Nibongere irondo kuko hano hasigaye hari n’abajura bitwaza inzembe bagategera abantu mu nzira bakabambura ibyabo.”
Uyu musore akimara gufatanwa inkoko yari amaze kwiba, yahise ayisubiza nyirayo kubera gutinya inkoni yarimo kumukubita ahita akizwa n’amaguru.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Ruzima Serge, we ahakana iby’ubujura muri aka gace akavuga ko bwabaye amateka.

Yagize ati “ Twebwe nta bajura bakigaragara mu gace kacu kubera ko dufite irondo ry’amanywa n’irya nijoro ahubwo ikibazo tugira n’uko abajura bose baturuka mu Gitega kuko hari n’abo tujya gufata bakahahungira.”

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu Bwongereza umwicanyi yishe umwana w’umukobwa ubwo yashakaga kumufata ku...

Mu gihugu cy’Ubwongereza haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 51 witwa Mark...
14 September 2017 Yasuwe: 1450 0

Nigeria: Umupasiteri wazutse nyuma y’ amasha 48 yatangaje abantu

Umupasiteri witwa Wokoma David, wo mu gihugu cya Nigeria ku wa Mbere w’ iki...
13 September 2017 Yasuwe: 3367 0

Kigali: Umusore yibye inkoko ahungira mu rusengero

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge umusore w’ imyaka 17 yibye...
12 September 2017 Yasuwe: 1839 0

Mu mafoto reba mwana wavutse atagira isura abaganga bakavuga ko azahita...

Burya koko ngo Imana niyo igena, ndetse ngo iyakaremye niyo ikamena. N’ubwo...
11 September 2017 Yasuwe: 3866 0

Indaya zakoze imibonano mpuzabitsina ku buntu n’abantu bashyinguraga...

Indaya zicuruza mu karere ka Mbale mu gihugu cya Zimbabwe zakoze agashya...
10 September 2017 Yasuwe: 23653 2

Umupasiteri yarwanye n’umusazi ageragezaga kumuhagaritsa ngo...

Umugabo bavuga ko ari umuntu w’Imana mu gace ka Lokoja muri Nigeria yahuye...
9 September 2017 Yasuwe: 8007 0