skol
fortebet

Kimisagara: Umugabo yakubiswe ingumi azira gukorakora umugore w’abandi ku kibuno

Yanditswe: Sunday 09, Sep 2018

Sponsored Ad

skol

Umugabo w’ahitwa Cyahafi mu Murenge wa Gitega, yakubiswe ingumi n’umugabo mugenzi we amuziza ko yakoze ku kibuno cy’umugore we ndetse amwihanangiriza ko umugore we atari igikinisho cy’ubonetse wese.

Sponsored Ad

Umugabo utifuje gutangazwa amazina ye n’ ikinyamakuru Igihe.com dukesha iyi nkuru ngo kubera manyina yakubiswe mu muhanda Kimisagara mu gihe yarasanze umugabo n’umugore we barimo gutaha agatangira kumukorakorera umugore.

Ababibonye batangaje ko aba bombi bahuriye ku nkengero za kaburimbo yo ku Kimisagara, agatangira gukorakora uwo mugore ku kibuno. Umugabo we ngo ntiyabyihanganiye kuko yahindukiye n’ umujinya akamukubita ibipfunsi bibiri mu maso amubwira ko umugore we atari igikinisho.

Abaturage batabaye ngo basanze yakomeretse mu maso kuko yahise agwa hasi. Uwamukubise n’umugore we bahise burira moto baburirwa irengero. Umwe mu babonye ibyabaye yatangarije Igihe ko mbere yuko uwo musinzi akora ibyo byose uyu mugabo yari yabanje kumwihanangiriza amubwirako yareka kubasindira kuko batasindanye .

Uwakubiswe yahise yajyanwe ku ivuriro riri hafi y’ahitwa ku Ntaraga mu Murenge wa Kimisagara kugira ngo ahabwe ubuvuzi bw’ibanze. Gusa nubwo uyu mugabo yakubiswe, amategeko y’u Rwanda abuza abantu kwihanira, bakitabaza inzego z’ubuyobozi cyangwa iz’umutekano zibegereye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa