skol
fortebet

Kimwe mu byaranze tariki 16 Nyakanga, Sadam Hussein yafashe ubutegetsi

Yanditswe: Sunday 16, Jul 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 16 Nyakanga ni umunsi w’ 197 mu minsi 365 igize uyu mwaka, iminsi 168 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo ni itariki imaze kuba inshuro 56 ari ku cyumweru.
Bimwe mu bintu bikomeye byaranzetariki ya 16 Nyakanga. 622: Hatangiye gukoreshwa ingengabihe ya Islam(Islamic calendar). 1377: Umwami Richard II yambitswe ikamba ry’ubwami bw’u Bwongereza. 1683: Ingabo z’umwami Manchu w’ingoma ya Qing ziyobowe n’umugaba mukuru wazo Shi Lang zatsinze iz’ubwami bwa Tungning. Hari mu (...)

Sponsored Ad

Turi tariki ya 16 Nyakanga ni umunsi w’ 197 mu minsi 365 igize uyu mwaka, iminsi 168 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo ni itariki imaze kuba inshuro 56 ari ku cyumweru.

Bimwe mu bintu bikomeye byaranzetariki ya 16 Nyakanga.
622: Hatangiye gukoreshwa ingengabihe ya Islam(Islamic calendar).
1377: Umwami Richard II yambitswe ikamba ry’ubwami bw’u Bwongereza.
1683: Ingabo z’umwami Manchu w’ingoma ya Qing ziyobowe n’umugaba mukuru wazo Shi Lang zatsinze iz’ubwami bwa Tungning. Hari mu rugamba rwa Penghu hafi y’ibirwa bya Pescadores.

1790: Akarere Ka Columbia cyangwa se, DC( Washington DC),kagizwe umurwa mukuru wa Leta zunze ubumwe z’America nyuma y’isinywa ry’amasezerano yiswe Residence Act.

1809: Umujyi wa La Paz, muri ibi bihe yahindutse Bolivia, watangaje ubwigenge bwayo, wigobotora ubukoloni bw’igihugu cya Espagne, mu mpinduramatwara ya La Paz , iyi ikaba ari yo Leta ya mbere yabonye ubwigenge mu bihugu biherereye ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo byakolonijwe na Espagne. Iyi mpinduramatwara yari iyobowe na Pedro Domingo Murillo.

1861: Mu ntambara ya gisivile muri Leta zunze ubumwe z’America, ku itegeko rya perezida Abraham Lincoln, Ingabo ziyunze zatangiye urugendo rw’amaguru rw’ibirometero bigera kuri 20 zinjira muri Virginia, ibi bikaba byariswe urugamba rwa mbere rwa Bull Run.

1862: Mu ntambara ya gisivile y’Amerika, David Farragut yazamuwe mu ntera, ahabwa ipeti rya Rear admiral, niwe wabaye umusirikare mukuru mu zirwanira mu mazi wa mbere wari urihawe.

1880: Emily Stowe, yabaye umugore wa mbere wabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, wayihawe mu buganga Canada.
1931: Umwami w’Abami wa Etiyopiya Haile Selassie, yashyize umukono ku itegeko nshinga rya mbere ry’iki gihugu.

1979: Perezida wa Irak Ahmed Hassan al-Bakr yavuye ku butegetsi, asimburwa na Saddam Hussein.

2013: Abana 27 mu buhinde bitabye Imana nyuma yo gufata amafunguro ku kigo bigagaho kiri mu burasirazuba bw’Ubuhinde icyo gihe abandi bana 25 bakaba barahise bashyirwa mu bitaro.

1999: John F. Kennedy Jr., umuhungu wa John Kennedy, yatabarutse nyuma yo gukora impanuka y’indege yaratwaye yitwa Piper Saratoga, ubwo yagwaga mu Nyanja ya Antlantic, iyi mpanuka yaguyemo n’umugore we Carolyn Bessette Kennedy ndetse na muramu we Lauren Bessette.

Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 16 Nyakanga
1919: Choi Kyu-hah, umunyapolitiki wo mu gihugu cya Koreya y’Epfo , yagizwe Perezida.
1968: Larry Sanger, umwe mu bashinze urubuga rwa Internet rurangiranwa rwa Wikipedia, ni nawe washinze urubuga rwa Citizendium.

2013: Abana 27 mu buhinde bitabye Imana nyuma yo gufata amafunguro ku kigo bigagaho kiri mu burasirazuba bw’Ubuhinde.

1987: Mousa Dembélé, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bubiligi.
1988: Sergio Busquets, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Espagne, ubu akaba akinira ikipe ya FC Barcelona.

1989: Gareth Bale, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Wales, ubu akaba akinira ikipe ya Real Madrid.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 16 Nyakanga
2004: George Busbee, umunyapolitiki ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yabaye guverineri wa Leta ya Georgia.

2004: Charles Sweeney, umusirikare ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ufite ipeti rya Jenerali.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa