Kigali

Ibyaranze tariki 12 Kanama harimo urupfu rw’ Umunyamakuru Shyaka Clever

Udushya   Yanditwe na: Renzaho Ferdinand 12 August 2017 Yasuwe: 1191 0

Ku itariki nk’iyi nibwo hatangajwe inkuru y’akababaro y’uko Shyaka Claver yitabye Imana, ni kimwe mu bbyaranze uyu munsi mu mateka.

Turi ku wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama, ni umunsi wa 224 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 141 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, iyi tariki imaze kuba ari ku wa Gatandatu inshuro 56.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka
1624: Perezida w’Ubufaransa Louis XIII yatawe muri yombi, maze asigira ububasha bwo kuyobora igihugu, Cardinal Richelieu.
1914: Mu ntambara ya mbere y’isi yose, igihugu cy’u Bwongereza cyatangaje ko kigiye kugaba ibitero kuri Austriche-Hongrie.
1964: Igihugu cya Afurika y’Epfo cyabujijwe kwitabira imikino ngororamubiri kubera umurongo wa politiki urebena n’ivangura rishingiye ku ruhu wagaragaraga muri iki gihugu.
1976: Mu ntambara ya gisivile ya Liban yibukwa, Abanyapalestine babarirwa hagati yi 1000 na 3500 barishwe. Ubu bwicanyi buzwi nka Tel al-Zaatar massacre. Tel al-Zaatar ni agace kari karahungiyemo impunzi z’Abanyapalestine zibarirwa hagati y’ibihumbi mirongo itanu na mirongo itandatu, gaherereye mu Majyaruguru ya Beirut.
1977: Mu gihugu cya Sri Lnkan hadutse imyivumbagatanyo yakurikiye amatora, izi mvururu zibasiye abaturage bo mu bwoko buzwi nka Tamil muri iki gihugu, nyuma y’ukwezi hari kuba iyi myigaragambyo Umuryango w’Abibumbye wabyinjiyemo uje guhosha izi mvururu. Abaturage barenga 300 bo mu bwoko bwa Tamil bahasize ubuzima.
1978: Hashyizwe umukono ku masezerano y’ubucuti n’ubutwererane hagati y’ibihugu by’u Bushinwa n’u Buyapani.
1982: Igihugu cya Mexico cyatangaje ku mugaragaro ko nta bushobozi gifite bwo kwishyura umwenda cyari kibereyemo amahanga. Uku guhungabana k’ubukungu kwageze ubwo gusakara mu bihugu byinshi byo ku mugabane w’Amerika y’Amajyepfo ndetse no mu bindi bihugu byahawe inyito ya Third World. Iyi nyito ya Third World yakoreshwaga mu bihe by’intambara y’ubutita, yahabwaga ibihugu bitagendera ku mahame ya capitalism ndetse ntibibe no muri NATO.
Bamwe mu batabarutse uyu munsi
1925: Norris McWhirter, watangije igitabo cyandikwamo abantu besheje uduhigo mu rwego rw’isi. Iki gitabo cyamamaye kizwi nka Guinness Book of Records.
1954: François Hollande, perezida wa 24 w’Ubufaransa.
1973: Muqtada al-Sadr, umunyedini w’umunyapolitiki ukomoka mu gihugu cya Iraqi.
1990: Mario Balotelli, umukinnyi w’umupira ufite ubwenegihugu bw’ubutaliyane.

Bamwe mu batabarutse uyu munsi
2004: Godfrey Hounsfield, umushakashatsi mu bijyanye na za moteri zikoresha umuriro w’amashanyarazi wo mu gihugu cy’u Bwongereza.
2010: Shyaka Clever: Ahagana saa yine za mu gitondo ni bwo hatangajwe inkuru y’akababaro y’uko Shyaka Claver yitabye Imana mu buryo butunguranye, dore ko yari yumvikanye kuri Radio 10 mu masaha ya saa mbili ubwo yavugaga incamake z’amakuru y’imikino yagombaga kuvuga mu kiganiro cye cyari gikunzwe cyane, yagombaga guhitaho saa sita z’amanywa kuri uwo munsi.
Uyu munsi Kiliziya Gaturika irazirikana mutagatifu Hilarie wahowe Imana yiciwe ahitwa Ausbourg, yiciwe umunsi umwe na Quiriaque hamwe n’abandi bantu makumyabiri na bane.
Tariki ya 12 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko, ukaba n’umunsi mpuzamahanga wahariwe kwita ku nzovu.

Author : Renzaho Ferdinand

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Mu Bwongereza umwicanyi yishe umwana w’umukobwa ubwo yashakaga kumufata ku...

Mu gihugu cy’Ubwongereza haravugwa inkuru y’umugabo w’imyaka 51 witwa Mark...
14 September 2017 Yasuwe: 1380 0

Nigeria: Umupasiteri wazutse nyuma y’ amasha 48 yatangaje abantu

Umupasiteri witwa Wokoma David, wo mu gihugu cya Nigeria ku wa Mbere w’ iki...
13 September 2017 Yasuwe: 3172 0

Kigali: Umusore yibye inkoko ahungira mu rusengero

Mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge umusore w’ imyaka 17 yibye...
12 September 2017 Yasuwe: 1778 0

Mu mafoto reba mwana wavutse atagira isura abaganga bakavuga ko azahita...

Burya koko ngo Imana niyo igena, ndetse ngo iyakaremye niyo ikamena. N’ubwo...
11 September 2017 Yasuwe: 3765 0

Indaya zakoze imibonano mpuzabitsina ku buntu n’abantu bashyinguraga...

Indaya zicuruza mu karere ka Mbale mu gihugu cya Zimbabwe zakoze agashya...
10 September 2017 Yasuwe: 22940 2

Umupasiteri yarwanye n’umusazi ageragezaga kumuhagaritsa ngo...

Umugabo bavuga ko ari umuntu w’Imana mu gace ka Lokoja muri Nigeria yahuye...
9 September 2017 Yasuwe: 7921 0