skol
fortebet

Ku myaka 130 y’amavuko uyu mukecuru aravuga ko yimwe na leta ingoboka y’abageze mu izabukuru[AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 26, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umukecuru uvuga ko afite imyaka 130 y’amavuko yanze guhabwa ingoboka igenewe abageze mu za bukuru itangwa na leta ya Uganda nyuma yo kubura indangamuntu yemewe n’amategeko.

Sponsored Ad

Uyu mukecuru witwa Kelementina Akullo wo mu kagari ka gaherereye mu mujyi wa Dokolo, avuga ko yitabwaho n’umukazana we w’imyaka 95 witwa Beregita Adul.

Akullo avuga ko agitegereje ko abayobozi b’akarere atuyemo bamuvuganira kugira ngo ahabwe ubufasha.

Avuga ko amaze kujya ku biro bishinzwe indangamuntu incuro eshatu kugira ngo afotorwe, gusa bikarangira mudasobwa itamenye isura ye kubera iza bukuru.

Uyu mukazana we yagize ati” Twagerageje kenshi kureba niba Akullo yabona indangamuntu, gusa isura ye yanze kumenyekana. Ibi byatumye ducika intege mu rugendo rwo kumushakira indangamuntu.”

Amwe mu mabwiriza agenga imitangire y’iyi ngoboka ni uko uwemerewe kuyifata agomba kuba afite indangamuntu yemewe n’amategeko. Iri bwiriza ryashyizweho nyuma yo gusanga hari ababeshya imyaka kugira ngo bagobokwe na Leta ya Uganda.

Adul akomeza avuga ko bitumvikana ukuntu ku myaka 95 agobokwa na leta, mu gihe nyirabukwe ufite 130 atagira icyo ahabwa kubera kubura indangamuntu.

Nyuma yo kumenya ibizazane by’uyu mukecuru, George William Omuge uyobora akarere ka Dokolo yahise ategeka Judith Amuge ushinzwe iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kwita ku kibazo cy’uyu mukecuru kugira ngo mu kiciro gitaha na we azagobokwe.

Omuge avuga ko kuba mudasobwa ataramenye isura y’uyu mukecuru atari byo byamubuza guhabwa ingoboka, ngo kuko ikibazo cye ari umwihariko bityo kikaba gikeneye kwitonderwa.

Akullo yaba ari we ukuze kurusha abandi ku isi?

Umukuru w’umudugudu wa Amuli Nelson Ayor Opige usanzwe ari umuturanyi wa Akullo banasangiye ubwoko bw’aba Okide, avuga ko amakuru agaragaza ko Akullo yavukiye ahitwa Anyomoli mu 1888.

Mu gihe imyaka ya Akullo yaba yemewe n’amategeko, yamugira umuntu wa mbere ukiriho ukuze kurusha abandi ku isi. Bivuze ko yaba arusha imyaka 15 y’amavuko Kane Tanaka ukomoka mu Buyapani ufatwa nk’uwa mbereukuze kurusha abandi. Yaba aruta kandi Umufaransa Jeaane Clement ufatwa nk’uwamaze igihe kinini, uyu akaba yarapfuye mu 1997 afite imyaka 122.

Kelementina Akullo uri ibumoso na Beregita Adul, umukazana we w’imyaka 95 y’amavuko.

Cyakora hari n’undi musaza wo muri Uganda witwa Yohana Ahuruma na we ushobora kuba arenze aba bose twavuze. Ahuruma wo mu karere ka Budibugyo mu burengerazuba bwa Uganda avuga ko yavutse mu 1895, bikaba byumvikana ko amaze imyaka 133 avutse.

Yohana Ahuruma, umusaza uvuga ko afite imyaka 130.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa