skol
fortebet

Ku myaka 61 uyu mukecuru yikundira gusambana n’abasore bakiri bato aho ku munsi asambana na 2 aribo bamumara ipfa[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 23, Oct 2018

Sponsored Ad

skol

Umugore witwa Monica w’imyaka 61 y’amavuko, yikundira cyane gukora imibonano mpuzabitsina n’abasore bakiri bato, kuburyo mu gihe cy’umwaka umwe gusa yabashije kuryamana n’abagera kuri 15 kandi bose bagiye bahurira ku mbuga za internet, abo bose bakaba bafite hagati y’imyaka 20 na 30 gusa.

Sponsored Ad


Uyu mukecuru Monica Porter usanzwe ukora akazi k’itangazamakuru, atuye mu mujyi wa London mu gihugu cy’u Bwongereza, nk’uko tubikesha Dailymail akaba yaratanze ubuhamya bw’ukuntu yikundira kuryamana n’abasore bakiri bato kandi akaba yifuza kuryamana na benshi bashoboka, dore ko hari n’igihe ajya aryamana n’abasore babiri mu ijoro rimwe.

Mu buhamya bwa Monica Porter ndetse yatangiye no kwandikamo igitabo, hari aho agaruka cyane ku musore bakundanye aho avuga uburyo yaje kumwiyegereza bikarangira bakundanye. Yagize ati:

“Rimwe ubwo twatangiraga kuganira, yanyibwiriraga iby’akazi ke n’umuryango we, nza kumubwira iby’ubuzima bwanjye bwite maze mbona atangiye kumwenyura. Nahise numva mukunze, yari umusore uzi ubwenge kandi utekereza kure, by’akarusho ntiyari ashishikajwe n’abakobwa bo mu kigero cye kuko bose baba bamubwira iby’amafilime n’iby’iby’imyidagaduro gusa, hanyuma bagashaka kubikomeza no kumutesha umutwe. Naje kuvumbura ko yaba yikundira abagore bakuze, ntiyabimbwiye ariko twajyanye aho mba, ntangira kwibaza igikurikiraho maze nawe ambwira ko tuza gukora icyo nshaka”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa