Kigali

Kubera gukunda agasembuye cyane byatumye umugabo agurisha umwana umwe gusa yarafite amwibye umugore we

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 12 July 2019 Yasuwe: 1419

Ni kenshi usanga hari abantu bakunda ibitandukanye cyane bituma bakora ibidakorwa cyane bias nko guta ubwenge, ubu Umugabo ukunda inzoga cyane mu buhinde yakoze amahano akomeye ubwo yibaga umugore we umwana wabo w’amezi 7,ajya kumugurisha amarupe ibihumbi 10 ahita ajya kuyanyweramo inzoga ya Liquor.

Uyu mugabo witwa Sagaram Lohar ukomoka mu gace kitwa Pujariguda gaherereye mu karere ka Nabarangpur mu Buhinde,yavuzwe cyane mu binyamakuru nyuma yo gufata uyu mwana we aramugurisha kugira ngo abone amafaranga yo kwinywera inzoga.

Kuri uyu wa mbere nibwo uyu Sagaram yari yasohokanye n’umugore we Sanmati n’uyu muhungu wabo w’amezi 7 bagiye gusengera ku rusengero rukomeye rwitwa Maa Pendrani ruherereye ahitwa Umerkote.

Ubwo uyu mugore yarimo asenga,uyu mugabo yamusabye ko yaba amufashije uyu mwana,ariko yari yamaze kumubonera umuguzi witwa Ramesh.

Nyuma y’amasengesho,uyu mugabo yahise ahuruza uyu mugore we amusaba ko bataha ko ndetse umwana we yapfuye.

Abo kwa sebukwe wa Sagaram bagize umujinya nyuma yo kumva ko umwuzukuru wabo yapfuye,niko gufata uyu mugabo bamuzirikira ku giti baramukubita karahava kugeza yemeye ko yamugurishije ngo anywe inzoga.

Sanmati yahise ajya kurega uyu mugabo we kuri polisi y’ahitwa Umerkote kugira ngo iki kibazo gikurikiranwe.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugore wihinduje umugabo yabyaye mu buryo bwatangaje abatari...

Umugabo witwa Freddy McConnell, umugore wihinduye umugabo, yavutse ari...
21 July 2019 Yasuwe: 2907 1

Ubuhinde:Umwana wavukanye imitwe itatu yateye ubwoba abaganga n’ababyeyi...

Kuwa kane w’icyumweru gishize nibwo uyu mwana wavukanye imitwe 3 yavukiye mu...
19 July 2019 Yasuwe: 4522 1

Reba amafoto y’ubukwe bwasekeje abantu mu mateka y’isi[AMAFOTO]

Mu buzima bwa muntu, umunsi w’ubukwe uri mu minsi ikomeye cyane ndetse...
18 July 2019 Yasuwe: 11872 0

Sakal umaze imyaka 40 atamesa mu mutwe we cyangwa ngo anogoshe umusatsi...

Umugabo witwa Sakal Dev Tuddu ukomoka mu gihugu cy’Ubuhinde amaze imyaka 40...
18 July 2019 Yasuwe: 6015 3

Umugabo wavuye Zimbabwe akagera mu Misiri n’amaguru agiye kureba igikombe...

Hirya no hino muri Afurika hiriwe inkuru y’umuforomo w’imyaka 32 witwa Alvin...
18 July 2019 Yasuwe: 3275 0

Umugabo yakubise umugore we aramwangiza cyane nyuma yo kumufata ari...

Umugore ukomoka mu gace kitwa Solwezi mu gihugu cya Zambia yahuye n’uruva...
18 July 2019 Yasuwe: 5612 1