skol
fortebet

Kubera ibiro bye byinshi urukiko rwemeje ko aburanishirizwa muri Ambulance[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 01, Jun 2019

Sponsored Ad

skol

Umucuruzi w’ibiyobyabwenge yaburanishirijwe muri Ambulance nyuma yuko babonye ko kumukuramo bishobora kumukururira ibibazo birimo no gupfa kubera ibiro afite.

Sponsored Ad

Umugabo witwa Kirk Lenell Smith w’imyaka 42 y’amavuko amaze igihe kingana n’imyaka 2 afunze kubera gucuruza ibiyobyabwenge , kuri uyu wa kane nibwo yagejejwe imbere y’ urukiko gusa abashinzwe kumuburanisha banga kumukura muri ambulance bitewe n’ububyibuho we udasanzwe.

Smith kuri ubu ufite ibiro 600, yafunzwe mu mwaka wa 2018 akurikiranweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge no kubikwirakwiza hirya no hino , Uyu musore wari ugiye kujurira kuri kino cyaha aregwa yaje yabereye ikibazo abacamanza bafata umwanzuro wo kutamukura mu imodoka itwara abarwayi ahubwo akaba ariho bamuburanishiriza.

Umucamanza witwa Tom Heekin yavuze ko mu rwego rwo kudasubika urubanza rwe byabaye ngombwa ko aburanishirizwa muri ambulance itwara abagenzi kugirango ikifuzo cye cy’ubujurire cyubahirizwe. Ngo uyu musore kuba afite ibiro byinshi ngo yari arwaye n’inzindi ndwara zifata ubuhumekero.

Gusa ngo ubujurire nibwarangiye uko babyifuzaga kuko uyu mugabo yabajijwe bimwe mu bibazo gusa ngo kubw’amahirwe macye yaje gufatwa n’indwara y’ubuhumekero ahita asubizwa kwa muganga igitaraganya.

Mu byaha Heekin ashinjwa harimo nko kuba yarakwizakwizaga ibiyobyabwenge abinyujije muri kampanyi yitwa Hartwell ,Urukiko rwemeje ko uyu musore namara koroherwa bazongera gusubukurura ubujurire bwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa