skol
fortebet

Kubera imiterere y’umubiri we abasore basigaye batinya kumubaza izina rye

Yanditswe: Wednesday 04, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Umukobwa witwa Irene Karanja ukora akazi ko kubyina muri Kenya avugako kuri ubu ahangayikishijwe n’abasore basigaye bamutinya kubera uburyo yubatse umubiri we [bodybuilder]

Sponsored Ad

Irene Karanja ni umubyinnyikazi wamamaye mu marushanwa yitwa Sakata Dancer Competition mu gihugu cya Kenya aho yabyinaga mu itsina ryitwa DashyKrew Entertainment ubwo yaganiraga n’ ikinyamakuru kitwa mpasho dukesha iyi nkuru yavuze uburyo asigaye abangamirwa n’ uburyo abasore bamunyuraho batamubajije n’izina rye kubera uburyo yubutse umubiri kandi hari abasore bubatse umubiri nabo baba bashaka gutereta abakobwa bananutse.

Yagize ati” Birambangamira kuba ngeze mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko ntamusore uranyuraho ngo basi ambaze izina ? ese ubu biterwa nuko bambona cyangwa kubera imiterere y’umubiri wanjye? “

Yakomeje avugako nawe afite urukundo kandi yiteguye gushimisha umusore wese uzamwubahira uko ameze ndetse agaterwa ishema no kumugira nubwo atandukanye ntabandi bakobwa kubera uburyo yakoze imyitozo ngorora mubiri bigatuma yubaka umubiri mu buryo butangaje

Irene mu mafoto akunze gushyira hanze akunze kugaragara yerekana bimwe mu bice bye by’ umubiri birimo igituza cye ndetse n’umubyimba w’amaboko ye bicyekwa ko byaba aribyo bitera abasore kuba batamwegera ngo bamubaze akazina.

Ibitekerezo

  • Ujye utinyuka ubivugishirize2 knd
    Give me you number s

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa