skol
fortebet

Leta ya Kenya yirukanye wa mugabo usa na Yesu inafunga abapasiteri bamukoresheje mu kwiba rubanda

Yanditswe: Thursday 01, Aug 2019

Sponsored Ad

Guverinoma ya kenya yafashe umwanzuro wo gufunga umugabo w’umuzungu waje yiyambitse ka Yesu ndetse abeshya abaturage bo muri iki gihugu ko ariwe wa nyawe bakwiriye kumuha amafaranga akabakorera ibitangaza.

Sponsored Ad

Uyu mugabo w’umubeshyi ruharwa yakiranywe yombi n’abapasiteri bo muri Kenya hanyuma babeshya abayoboboke babo ko ari Yesu wa nyawe ndetse yababonekeye bari mu nzira bakamutumira mu rusengero ngo aze gufasha intama.

Aba bapasiteri batangiye gusaba abantu babo amaturo y’umurengera kugira ngo uyu mugabo akore ibitangaza ariyo mpamvu byarangiye Leta ya Kenya imutaye mu nkuta 4 [gereza] nyuma iza kumwirukana imusaba gusubira iyo yaturutse.

Nkuko ikinyamakuru Daily Afrika kibitangaza,aba bapasiteri babwiraga abantu ko uyu ariwe Yesu w’I Narareti ndetse ngo yagarutse nkuko yabiseranyije abantu bityo bakwiriye gutanga akayabo kugira ngo babone imyanya mu ijuru.

Uretse iyi ngirwa Yesu,aba bapasiteri babiri nabo bahise batabwa muri yombi na Leya Kenya kubera ubwambuzi bushukana.


Ibitekerezo

  • Mujye mubanza gusubira mu nkuru mwanditse mbere yo kuyitangaza. Amakosa mu myandikire y’ ikinyarwanda ntiyemewe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa