skol
fortebet

Lumumba yari muntu ki kugira ngo ahanganishe Amerika n’ u Burusiya

Yanditswe: Sunday 02, Jul 2017

Sponsored Ad

Amateka ya Patrice Lumumba, umugabo wakunzwe n’Abanyafurika, agahangayikisha abanyamerika n’ababiligi baje gushirwa aruko bamwivuganye.
Patrice Lumumba, Yishwe azira kuba yarari kwaka ubufasha Repubulika zunze ubumwe z’abasoviete ngo zifashe Congo kubona ubwigenge busesuye, aho yakoronizwaga n’u Bubiligi kandi u Bubiligi bwari buri ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’u Burayi ndetse n’igice kimwe cy’uburengerazuba bwa Uganda, kuri Lumumba (...)

Sponsored Ad

Amateka ya Patrice Lumumba, umugabo wakunzwe n’Abanyafurika, agahangayikisha abanyamerika n’ababiligi baje gushirwa aruko bamwivuganye.

Patrice Lumumba, Yishwe azira kuba yarari kwaka ubufasha Repubulika zunze ubumwe z’abasoviete ngo zifashe Congo kubona ubwigenge busesuye, aho yakoronizwaga n’u Bubiligi kandi u Bubiligi bwari buri ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bw’u Burayi ndetse n’igice kimwe cy’uburengerazuba bwa Uganda, kuri Lumumba kuba Congo yari kuba itegekwa na USA cyangwa u Bubiligi ntabwo byari ubwigenge.

Abanyamateka batandukanye bavuga ko urupfu rw’ iyi mpirimbanyi y’ubwigenge bwa repubulika iharanira demokarasi ya congo yishwe nyuma y’uko urwego rw’ubutasi rwa Leta zunze ubumwe z’ Amerika CIA central intelligence Agency bitangarije u Bubiligi bwakolonizaga Zaire; ko Zaire iri gushaka kwihuza na URSS maze bakirukana u Bubiligi shishi itabona, maze imitungo y’amabuye y’agaciro u Bubiligi bwakuraga muri Congo igafatwa na reta zunze ubumwe z’ Abasoviete.

Ukwivanga mu miyoborere kw’ Ibihugu by’u Burayi ndetse na USA byumwihariko nibyo byateye urupfu rwa Lumumba ubwo byari byashoye imizi y’intamabara muri Afurika mu buryo bw’intekerezo, politike, ndetse no gutanga inkunga ku bihugu bimwe na bimwe

U Burayi bwacitsemo ibice bibiri kimwe kuri URSS ikindi kuri USA byerekana ko birushanya ubukana. Muri iki gihe Lumumba yari amaze igihe kinini asaba ubufasha umuryango w’abibimbye mu rwego rwo kurangiza intambara muri Katanga ariko uyu muryango ukamwima amatwi, ahanini bigizwemo uruhare na USA. Abonye byanze yafashe umugambi wo kujya ku ruhande rwa Leta zunze ubumwe z’ Abasoviete.

Inyandiko zatangiye gushyirwa ahagaragara ku wa 21 Kamena 2007, ariko CIA itabishaka, zigaragaza ko ntabanga rigihari ko CIA central intelligency Agency ariyo iri inyuma y’urupfu rwa Lumumba, kandi ko igomba kureka gukomeza kuyobya ukuri.

Mu makuru yaciye kuri Radiyo mpuzamahanga y’ Abafaransa RFI ku wa Mbere 17 Ukuboza 2012 kuva saa 9h10 kuri antenne y’ Afurika na 10h10 kuri antenne y’isi yose ku isaha yo mu bufaransa avugwa na juan Gomez yagize ati:” Ijoro rirakonje. Ni kuwa 17 Mutarama 1961 muri Katanga, komiseri wa police Mbiligi afashe Lumumba n’amaboko aramujyana kugeza ubwo amugeje imbere y’igiti kinini. Bamufatanye n’abagabo bane, abasirikare, abapolisi n’abofisiye b’u Bubiligi n’abaministiri mirongo barareba batuje. Capitaine w’ Umubiligi atanga itegeko ryo kurasa. Muri make ni Ababiligi biyiciye Lumumba mu maso ya rubanda.”

Wakwibaza uti, ese Lumumba yari muntu ki kugira ngo ibihugu by’ibihangange nka Leta zunze ubumwe z’america (USA) na Repubulika zunze ubumwe z’abasovietes (URSS) bimuhanganire.

Lumumba Yabonye izuba tariki ya 2 Nyakanga 1925 avukira ahitwa Onalua, mu ntara ya Kasai muri Zaire ubwo yitwaga Congo Mbiligi, ubu yabaye repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Patrice Lumumba yari umwanditsi akanakorana n’abasivile yakuze yumva ko mu ntekerezo ze azahindura isi kubera ibihe yavukiyemo ariyo mpamvu yakuze akunda gusoma rimwe na rimwe agatira ibitabo mu mashuli y’abamissioneri nubwo bitari byoroshye, Mbere y’uko arema ishyaka Congolese National Movement.

Yabaye umwe mu bantu b’ibihangange b’ikinyejana cya 20, ndetse ikinyamakuru the Guardian kivuga ko ari we muntu w’ingirakamaro kurusha abandi ku isi wishwe mu kinyejana cya 20. yabaye ministiri wa mbere w’intebe wa repubulika iharanira demokarasi ya congo ku myaka 35 ubwo yarimaze kubona ubwigenge.

Mu birori byacaga kuri television y’abafaransa Umwami amaze kuvuga ibyo yagombaga kuvuga na perezida avuga ibyo yagombaga kuvuga hanyuma ashimira umwami, ku rundi ruhande hari uwaruri gutegura ijambo ritari ryitezwe kubashinzwe gahunda. yaragiye kuvuga ibyo ngo yakagombye kumira hakaba hari ku munsi wo gutangaza ubwigenge bwa Congo.

Lumumba ati: ”Abarwanira ubwigenge uyu munsi twatsinze. Ndabasuhuje mu izina rya guvernement ya Congo, nshuti zange mwe mwese mwahisemo kurwana ubudasubira inyuma, ndabasaba ko uyu munsi wa tariki 30/06/2016 waba umunsi wanditse muzahoza ku mitima yanyu, itariki igisobanuro cyayo kizahoraho mukagigisha mushize amanga kandi mukanakiraga abana banyu, na bo bakazakiraga abazabakomokaho, ko ari umunsi twagezeho duharanira ubwigenege bwacu”.
Akimara kuvuga aya magambo amashusho kuri television yahise abura, hasigara amagambo gusa, maze akomeza agrira ati: ”Twamaze kumenya ininura, ibitutsi, inkoni twakubiswe buri gitondo, buri saasita na buri mugoroba, kuberako twari abirabura. Abirabura bari abo gusuzugurwa, mu gihe ibyubahiro byose byari bigenewe abazungu. Ubu twavuga ngo agahato k’abakoloni kararangiye“.

Umusirikare w’ububiligi yatangarije television ko Nyuma y’iri jambo icyakurikiye ni uko umwami yasabye imbabazi ku magambo Atari yitezwe bumvise.

Akiva mu nama yahise ajyanwa gufungirwa mu kigo cya gisirikare ibintu byashimishije Mobutu wari uhanganye na Lumumba. Ubwo yarebaga Lumumba atotezwa.
Nyuma Lumumba yaje kwicwa na bagashakabuhake ubwo yarimo ahamagarira amahanga y’ Africa yose guhagurukira ubwigenge, ndetse ashaka n’uburyo bwo kubohora igihugu cye cyakolonezwaga n’ububiligi.

Nyuma yo gutembera igihugu cye kenshi akaniga indimi zitandukanye yaje guhabwa kuyobora Kinshansa. anakomeza gukura yandika imivugo aho mu mutwe buri gihe hahoragamo igitekerezo cyo kwibohora ba gashakabuhake bababiligi. Ariyo mpamvu yahoraga asaba umuryango w’abibumbye ko wabona ko ikiremwamuntu muri Africa kirimo kurengana maze ugatabara. Gusa kwari nko kuregera uwo urega kuko abo yaregaga aribo ahanini bafataga imyanzuro mu nama z’umuryango w’abibumbye, America yasaga n’iri hejuru y’ibindi bihugu ikagirana ubushuti n’ububiligi, maze amahame yabo akanyuranya n’amahame ya repubulika zunze ubumwe z’abasoviete, ariyo mpamvu yabonye byanze mu muryango w’abibumbye akajya kwiyunga kuri repubulika zunze ubumwe z’abasovietes ngo zimufashe kwikura ku bubiligi.

Gusa nanone repubulika zunze ubumwe z’ Abasoviete na reta zunze ubumwe z’ America zari mu irushanwa ry’intamabara y’ubutita aho buri reta yashakaga kwigarurira isi ikaba ariyo iyigenga congo iba indiri y’iyi ntambara, America ntiyicaye ahubwo yahise ibitera imboni ko Patrice Emery Lumumba Ari gushaka kurwanya ububiligi yaka inkunga ku gihugu kirwanya amahame bagenderaho.

CIA central intelligence Agence yahise igeza amakuru ku Bubiligi, maze Mobutu wari ku ruhande rw’ Ababirigi, Lumumba yicirwa mu maso ye azize agapingane k’intamabara y’amagambo hagati y’izi reta, mbibutse ko America yari yaraje mu miyoborere ya congo kuva mu 1884 ku bw’umwami Leopold wa II maze ikagerageza kuhakura ubutunzi bwose ifite n’ubu, aho n’ibisasu kirimbuzi biri muri America yabikuye muri congo doreko n’ibyatewe I Hiroshima na Nagasaki nabyo byakozwe mu byavuye muri congo.

Ubwo yahabwaga ijambo ntiyagiraga ingingimira yo kuvuga ikiri ku mutima kabone n’ubwo abamukolonezaga babaga bari kumwumva.

Lumumba yahoraga ashaka ubwigenge bw’igihugu cye no kunga amoko muri RDC. reka turebe bimwe byavuzwe nyuma y’urupfu rwe.

Kevin White Law, umwanditsi w’ikinyamakuru the new black magazine yanditse muri iki kinyamakuru amagambo ya Patrice Emery Lumumba ko umunsi umwe uzagera amateka akivugira …. Africa ikandika amateka yayo nyakuri, icyo gihe ngo kizaba ari igihe cy’umunezero kandi cy’agaciro.

Mu nyandiko ye avuga ko intamabara y’ubutita yadukiye congo ubwo Sidney Gottlieb yageraga muri RDC muri Nzeri 1960. umugabo woherejwe na CIA gutegurira uburozi Patrice Lumumba. Washaka ubwigenge nubwo Atari yizeye abo yaka ubufasha.
Akimara gupfa buri wese yatungaga agatoki CIA kuba inyuma y’uru rupfu. Gusa CIA yavuze ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko CIA ariyo yishe LUMUMBA.
Igitabo cyanditswe na Ludo de Witte umunyamateka w’umubiligi yavuze ko uwashaka kumenya uwishe Lumumba nyirizina yamubaza ababiligi banahise batwara umurambo we.

Nyuma y’iki gitabo Kevin yibajije niba CIA ubwo nta ruhare yaba ifite muri uru rupfu rw’intwari y’africa. CIA yo ikaba yaratangaje ko Cuba na URSS aribyo byishe rumumba.

Gusa umuyobozi wa CIA muri kiriya gihe yavuze ko kwikiza Lumumba byari bikenewe cyane kandi yari intego.

Ubuyobozi bw’ububiligi bwari bwategetse ko ajyanwa muri Katanga kugira ngo agwe mu mutego yari yatezwe. De Witte yerekanye ko minisitri w’ububanyi n’amahanga ariwe wanatanze itegeko ryo kohereza Lumumba muri Katanga.

Akomeza yerekana ko ubwo Lumumba yagezwaga I Katanga ku mugoroba wok u wa 17 1961 yaviriranaga ahantu hose kubera gukubitwa anaherekejwe n’abasirikare b’ububiligi.

Mbere yo gupfa yari yandikiye umugore we mu ibaruwa igira iti mpisemo gupfa, umutwe wange bawuhonze ntabona uko ngaragaza ukuri, kandi ari ukurwana ku ishema ry’ighugu cyange.

Nyama y’urupfu rwe icyakurikiyeho cyari ugusibanganya buri kimenyetso cyose cuakwereakana urupfu rwe.

Igitabo the new world encyclopedia kigaragaragaza ko kuva mu ntangiriro z’ubwogenge bwa CIA yarimo ikora ibikorwa byayo muri iki gihugu igenzura umunsi ku wundi buri gikorwa by’umwihariko uduce dukungahaye cyane ku mabuye y’agaciro.

Lumumba yahigwaga bukware nyuma yo kwanga ubufasha bwa USA, mu nyandiko yagaragaye mu bubiko bwa George Washington University zaranditswe tariki ya 14 Gashyantare 1972 hagaragaramo ko Richard Bissell yarashinzwe imigambi yose yo kwica Lumumba binyuze mu kumuroga.

Mu yindi nyandiko yanditswe n’umunyamateka Stephen R. Weissman avuga ko atabaye igihe kirekire muri RDC ariko icyo azi kandi ngo yahagarayeho nuko amaerica na URSS zose zahoraga zihanze amaso ubukungu bwa congo. Akomeza avuga ko ububiligi bwahoraga bwohereza ingabo muri RDC zo kujya kurinda intara ya Katanga.
Igitabo the encyclopedia Britannica cyanditse ko mu mwaka w’2001, byagaragajwe ko ibitekerezo by’ingoma y’ababiligi aribyo byatumye habaho iyicwa rya Lumumba, ububiligi bukaba bwaraje kandi kwemera neza ko bwabigizemo urhare bunasaba imbabazi.

Ibitekerezo

  • 30/6/2016?mujye muba abanyamwuga.Iyo wanditse urongera ugasoma ukosora amakosa nk’ayo mwakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa