skol
fortebet

Malia Obama yafotowe ari kunywa inzoga isindisha atemerewe kunywa kubera imyaka ye mike [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 18, Feb 2019

Sponsored Ad

Malia Obama umukobwa w’imfura w’uwahoze ari Perezida wa USA,Barack Obama yafotowe ku munsi w’ejo ari kuri hotel yo hafi y’umucanga wa Miami ari kunywa inzoga isindisha cyane yitwa Rosé atemerewe kunywa kubera imyaka ye ikiri hasi.

Sponsored Ad

Malia Obama w’imyaka 20 wagiye yandikwa n’ibinyamakuru bitandukanye kubera imyitwarire ye idahwitse,yagaragaye ari kunywa iyi nzoga ya Rosé isindisha we n’inshuti ze 3, igura amadolari 80 ku icupa rimwe.

Ikinyamakuru Daily mail cyavuze ko uyu mukobwa wa Obama atarageza ku myaka imwemerera kunywa iyi nzoga dore ko azuzuza imyaka 21 kuwa 04 Nyakanga 2019.

Iki kinyamakuru cyavuze ko uyu mukobw ashobora kutacana uwaka n’ababyeyi be Barack Obama na nyina Michelle kubera iyi nzoga isindisha yagaragaye ari kunywa kandi ari mu bihe by’amasomo.

Malia Obama wiga muri kaminuza ya Harvard,yafashe akaruhuko mu mpera z’icyumweru gishizea,asohokana n’inshuti ze ku mucanga wa Miami ndetse ngo baraye muri Hoteli yishyurwa akayabo k’amafaranga arenga igihumbi cy’amadolari ku ijoro rimwe.










Ibitekerezo

  • Nubwo amadini yigisha ko "kunywa inzoga ari icyaha",siko Bible ivuga.Imana yemera ko ubishatse yanywa Vino cyangwa Inzoga nkeya.Byisomere muli Tito 2:3;Timotewo wa mbere 3:8 na 1 Timote 5:23.Ndetse Imana iha inzoga na Vino abantu ikunda.Nabyo bisome muli Gutegeka kwa kabiri/Deuteronomy 14:26 na Yesaya 25:6.Icyo Imana itubuza,ni ukurenza urugero,byaba inzoga cyangwa ibindi biryo.Nabyo byisomere muli Luka 21:34.Muli Abefeso 5:18,Imana itubuza gusinda.Muli 1 Yohana 4:1.Imana idusaba “gushishoza” aho gupfa kwemera ibyo abanyamadini batubwira byose.Ikibabaje nuko benshi cyane banywera inzoga iwabo,bihishe.This is Hypocrisy kandi imana yanga abantu bayiryarya kubera kwishakira imibereho.Nicyo yahoye Abafarisayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa