Kigali

Maroc: Abagabo bane batawe muri yombi nyuma ya videwo ibagaragaza bafata umugore ku ngufu muri bisi

Udushya   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 22 August 2017 Yasuwe: 2006

Abagabo bane bo mu gihugu cya Maroc batawe muri yombi nyuma y’ aho hakwirakwijwe videwo barimo gufata ku ngufu umugore mu modoka ya bisi itwara abagenzi mu mugi wa Casablanca.

Iyo videwo BBC ivuga ko yashyizwe ku mbuga nkorangambaga ku Cyumweru ngo yababaje abatari bake.

Amakuru y’ uko abo bagabo batawe muri yombi yatangajwe n’ ishyirahamwe ry’ abatwara abagenzi mu modoka M’Dina mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2017.

Polisi ya Maroc yatangaje ko uyu mugore w’ imyaka 24 y’ amavuko yari yaryumyeho mbere y’ uko iyo videwo ijya ahagaragara.

Iri shyirahamwe M’Dina rivuga ko umushoferi wari utwaye iyo bisi ntacyo yakoze ngo atabare uwo mugore, gusa BBC dukesha iyi nkuru yo ivuga ko itakwemeza ko umushoferi atatabaye uyu mugore kuko videwo ari ngufi kuburyo itagaragaza ibyabaye byose.

Ibi bibaye mu gihe hashirize ibyumweru bibiri gusa ibinyamakuru byo muri Maroc byerekanye videwo y’ abagabo barimo birukanka inyuma y’ umugore ukiri muto ubwo yarimo atambuka mu mugi wa Tangier nawo wo muri Maroc.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Akoresha ibirenge atwaye indege, ibintu bitangaza abatari bake-AMAFOTO

Umukobwa witwa Jessica Cox wo muri Sierra Vista muri Leta ya Arizon akomeje...
20 January 2018 Yasuwe: 734 0

Tanzania: Umuntu yagonze indege arapfa

Umuntu utamenyekanye amazina yapfuye nyuma yo kugonga indege yari...
20 January 2018 Yasuwe: 628 0

Chile: Papa Francis yasezeranyije abageni bari mu ndege

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Fransisiko - uri mu ruzinduko mu...
19 January 2018 Yasuwe: 316 0

Kenya: Umugore w’umuganga yasabye ko abakobwa basiramurwa

Umugore w’umuganga wo mu gihugu cya Kenya yikomye ubutegetsi asaba ko...
18 January 2018 Yasuwe: 281 0

Zimbabwe: Umugore yashyinguranwe udukingirizo n’inzoga!

Mu buryo busa n’ubutamenyerewe mu mico itandukanye, umugore wo mu gihugu cya...
18 January 2018 Yasuwe: 375 0

U Bwongereza bwashyizeho Minisitiri w’Ubwigunge

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ubwigunge mu gihugu cy’U Bwongereza bemeje...
18 January 2018 Yasuwe: 140 0