skol
fortebet

Maroc: Abagabo bane batawe muri yombi nyuma ya videwo ibagaragaza bafata umugore ku ngufu muri bisi

Yanditswe: Tuesday 22, Aug 2017

Sponsored Ad

Abagabo bane bo mu gihugu cya Maroc batawe muri yombi nyuma y’ aho hakwirakwijwe videwo barimo gufata ku ngufu umugore mu modoka ya bisi itwara abagenzi mu mugi wa Casablanca.
Iyo videwo BBC ivuga ko yashyizwe ku mbuga nkorangambaga ku Cyumweru ngo yababaje abatari bake.
Amakuru y’ uko abo bagabo batawe muri yombi yatangajwe n’ ishyirahamwe ry’ abatwara abagenzi mu modoka M’Dina mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Mbere tariki 21 Kanama 2017.
Polisi ya Maroc yatangaje ko uyu mugore (...)

Polisi ya Maroc yatangaje ko uyu mugore w’ imyaka 24 y’ amavuko yari yaryumyeho mbere y’ uko iyo videwo ijya ahagaragara.

Iri shyirahamwe M’Dina rivuga ko umushoferi wari utwaye iyo bisi ntacyo yakoze ngo atabare uwo mugore, gusa BBC dukesha iyi nkuru yo ivuga ko itakwemeza ko umushoferi atatabaye uyu mugore kuko videwo ari ngufi kuburyo itagaragaza ibyabaye byose.

Ibi bibaye mu gihe hashirize ibyumweru bibiri gusa ibinyamakuru byo muri Maroc byerekanye videwo y’ abagabo barimo birukanka inyuma y’ umugore ukiri muto ubwo yarimo atambuka mu mugi wa Tangier nawo wo muri Maroc.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa