skol
fortebet

Menya byinshi kuri perezida w’umukene kurusha abandi Jose Mujica

Yanditswe: Monday 23, Apr 2018

Sponsored Ad

Jose Mujica wabaye perezida wa Uruguay kuva mu mwaka wa 2010 kugeza 2015 niwe ufatwa nka perezida wabayeho ukennye kurusha abandi ku isi kubera imitungo afite n’uko yagaragaraga muri rubanda.

Sponsored Ad

Uyu wabaye perezida wa 40 wa Uruguay,yasezeye ku kazi muri 2015 aho kuri ubu afite imyaka 81,bimwe mu byamuranze byatangaje benshi cyane.

Ukuntu yicishaga bugufi ndetse n’ukuntu yajyaga mu bantu ameze,nibyo byatumye benshi bamushyira ku isonga ry’abaperezida babayeho ari abakene kurusha abandi ku isi.

Jose Mujica yakunze gukora ibikorwa by’urukundo aho yatanze 90% by’umushahara we w’ibihumbi 12 by’amadolari akabiha abakene ndetse n’aba rwiyemezamirimo bakizamuka.

Nkuko tubizi,benshi mu baperezida baba mu mujyi mu mazu y’ibitabashwa,ariko uyu we yiberaga mu nkengero z’umugi wa Montevideo mu mirima ye ndetse inshuro nyinshi yabaga yiyambariye sandari n’ikabutura kuko bivugwa ko kositimu yari afite zari mbarwa.

Mujica ntiyari afite imodoka zihenze n’abakozi benshi ndetse ntiyagiraga umushoferi yaritwaraga aho yajyaga hose.

Mujica yanenzwe na benshi kubera ukuntu yambaraga nabi buri gihe ndetse kuri we imyambariro cyari ikintu gito cyane.

Benshi bemeza ko iyi mibereho yo kutita ku bintu yaba yaratewe no kuba muri gereza dore ko yafunzwe inshuro 2 zose ahoy amaze muri gereza imyaka 14 ndetse araswa inshuro 6 zose ntiyapfa.

Mujica yabaga mu mutwe w’inyeshyamba witwa Tupamaros warwaniraga uburenganzira bw’abakene no kwishyira bakizana muri Uruguay.

Nubwo yakoze ibi byose Jose Mujica yanenzwe byinshi ku butegetsi bwe birimo kwemera ubutinganyi, kwemerera abaturage gucuruza ry’ibiyobyabwenge n’itegeko ryemerera abaturage gukuramo inda.



Ibitekerezo

  • Uwo iyaba yazaga muri Africa abantu Bose bakira!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa