skol
fortebet

Menya ibyaranze tariki 22 Kamena, umunsi kiliziya yatesheje agaciro ubushakashatsi bwa Galilei

Yanditswe: Thursday 22, Jun 2017

Sponsored Ad

Uyu munsi ni tariki ya 22 Kamena, ni umunsi wa 173 mu minsi 365 igize uyu mwaka wa 2017. Iminsi 192 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Kuri iyi tariki nibwo kiliziya gatorika yategetswe umushakashatsi mu by’ isanzure Galilei kuvuguruza ibyo yari yatangaje avuga ko Isi izenguruka izuba, gusa nyuma byaje kongera kwemezwa ko ariko kuri.
Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze tariki ya 22 Kamena mu mateka 168 Mbere y’ivuka rya Yezu: Mu rugamba rwa Pydna: Abaromani bayobowe na (...)

Sponsored Ad

Uyu munsi ni tariki ya 22 Kamena, ni umunsi wa 173 mu minsi 365 igize uyu mwaka wa 2017. Iminsi 192 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo. Kuri iyi tariki nibwo kiliziya gatorika yategetswe umushakashatsi mu by’ isanzure Galilei kuvuguruza ibyo yari yatangaje avuga ko Isi izenguruka izuba, gusa nyuma byaje kongera kwemezwa ko ariko kuri.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze tariki ya 22 Kamena mu mateka
168 Mbere y’ivuka rya Yezu: Mu rugamba rwa Pydna: Abaromani bayobowe na Lucius Aemilius Paullus batsinze umwami Perseus w’ubwami bwa Macedonia, wamanitse amaboko uru rugamba rurangiye bigahita binarangiz intambara ya gatatu mu ziswe iza Macedonia the Third Macedonian War.

1593: Mu rugamba rwa Sisak, ingabo z’abakristu zari ziyungiye hamwe zatsinze ingabo z’ubwami bugari bwa Ottoman bwari buganje muri turikiya y’ubu.

1633: Ibiro bitagatifu bya Kiliziya gatolika I Roma byategetse umuhanga mu bumenyi bw’imibumbe iba mu isanzure Galileo Galilei, gutangaza ko ubushakashatsi bwe yari yashyize ahagaragara ku bijyanye n’izuba Atari bwo. Ubu bushakashatsi bwavugaga ko izuba ari ihuriro ry’isanzure aho kugirango isi ibe ariyo iba ihuriro ry’Isanzure.
1783: Ibicu byari birimo imyuka yica bitewe n’iruka ry’ikirunga cya Laki muri Iceland, byageze mu bice bya Le Havre mu Bufransa.

1897: Abakoloniza b’Abongereza, Charles Walter Rand na Lt. Charles Egerton Ayerst biciwe I are Pune, mu ntara ya Maharashtra, mu Buhinde, bishwe n’ agatsiko k’abantu bigaragambyaga bashaka impinduramatwara bari bariyise Chapekar brothers bafatanyije na Mahadeo Vinayak Ranade, bidatinze baje gufatwa baramanikwa.
1911: George V na Mary w’i Teck bambitswe ikamba ryo kuba umwami n’umwamikazi w’ubwami bw’Abongereza.

1940 : Hasinywe amasezerano yo kurangiza intambara hagati y’ u Bufaransa n’u Budage
1941: Aba Nazi b’Ubudage bigaruriye Repubulika zunze ubumwe z’abasovietes muri Operation ya Barbarossa. Ingabo z’ubudage zari zagabye iki gitero muri gahunda yo kwigarurira uburengerazuba bwose bwa Repubulika zunze ubumwe z’Abasovietes, ngo babe aribo bahatura hari mu ntambara ya kabiri y’isi yose.

1948: Hasinywe umwanzuro wa 52 w’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe kubungabunga amahoro ku isi, uvuga ku igenzura mpuzamahanga ku ngufu zifitemo ubumara.

1980: Marie Guyard yagizwe umuhire.
2012: Indege y’intambara ya societe y’indege Turkish Air Force McDonnell Douglas F-4 Phantom II yarashwe n’ingabo za Syria, maze abapilotes bose bari bayirimo bahasiga ubuzima, biza bizambya umubano n’ubundi warusanzwe utameze neza hagati ya Syria na Turkiya.
Bamwe mu bavutse tariki ya 22 kamena.
1684: Francesco Manfredini, umuhanga muri muzika ukomoka mu Butaliyani
1757: George Vancouver, umusirikare mukuru mu bijyanye n’amato yo mu nyanja n’umuvumbuzi ukomoka mu bihugu by’u Bwongereza.
1887: Julian Huxley,umuhanga mu binyabuzima, umufilozofe, umwalimu, n’umwanditsi w’ibitabo ukomoka muri bihugu by’u Bwongereza
1888: Selman Waksman, umuhanga mu bijyanye na mikorobe ukomoka muri Amerika wahawe igihembo cya Nobel cy’ubuvuzi mu mikorere y’umubiri ( prix Nobel de physiologie ou médecine) mu 1952.
1910: Injeniyeri Konrad Zuse,wahimbye imibare ya porogaramu (pionnier du calcul programmable)
1947: Pete Maravich, umukinnyi wa basket-ball ukomoka muri Amerika
1984: Nicolas Godemeche, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu Bufaransa.
1989: Cédric Mongongu, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.

Bimwe mu batabarutse kuri iyi tariki ya 22 Kamena

1276: Papa Innocent V, umushumba wa kiliziya Gatolika ku isi wasimbuye Gregoire X.
1925: Felix Klein, umuhanga mu mibare ukomoka mu Budage
1942: August Froehlich, umupadiri ukomoka uvuka mu Budage wishwe n’Abanazi kubera kurengera Abagaturika mu Budage no kuvuganira abakozi bakomokaga muri Pologne bakoreshwaga imirimo ivunanye.

1995: Yves Congar, umukaridinali wo mu muryango w’Abadominikari akaba n’umuhanga mu nyigisho z’iyobokamana ukomoka mu Bufaransa
Kiliziya Gatolika irazirikana mutagatifu: Aaron, Alban, Consorce, Eusèbe na Paulin.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa