skol
fortebet

Menya Umuganura, umuhango wahoze mu nzira z’ubwiru nka kimwe mu biranga tariki ya 01 Kanama

Yanditswe: Monday 31, Jul 2017

Sponsored Ad

Turi tariki ya 01 Kanama ni umunsi wa 213 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 152 niyo isiagaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze kuba inshuro 56 ari ku wa kabiri
Mu mateka y’u Rwanda, tariki ya 01 Kanama ni umunsi w’umuganura. Nkuko tubikesha urubuga rwa minisiteri y’umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC), Umunsi w’umuganura wari umunsi mukuru ukomeye haba i Bwami haba no ku baturarwanda, kuri uwo munsi umwami yamurikirwaga umusaruro w’abanyarwanda bavuye impande zose (...)

Sponsored Ad

Turi tariki ya 01 Kanama ni umunsi wa 213 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 152 niyo isiagaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze kuba inshuro 56 ari ku wa kabiri

Mu mateka y’u Rwanda, tariki ya 01 Kanama ni umunsi w’umuganura. Nkuko tubikesha urubuga rwa minisiteri y’umuco na Siporo mu Rwanda (MINISPOC), Umunsi w’umuganura wari umunsi mukuru ukomeye haba i Bwami haba no ku baturarwanda, kuri uwo munsi umwami yamurikirwaga umusaruro w’abanyarwanda bavuye impande zose z’iguhugu,agasangira n’abaturage ndetse akishimana nabo.

Uyu muhango ukaba wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro wabonetse, byakorwaga mu mu gitaramo cyiswe icy’umuganura. Uyu muganura ariko wagiraga n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyir’uburumbuke bakamutura urutete rw’imyaka yeze.

Uyu muhango wakomeje gukorwa no mu yindi myaka yakurikiye ubutegetsi bw’umwaduko w’ abazungu, gusa ukaba waragiye uhindurirwa inyito n’uburyo bwo kuwizihiza.

Muri iki gihe nubwo u Rwanda rwizihiza uyu munsi ariko usanga utizihizwa nk’uko wizihizwaga mu gihe cyo hambere, bamwe basaba ko uyu munsi wagira agaciro nkako wahoranye mbere y’umwaduko w’abazungu, ugashyirwa ku rutonde rw’iminsi mikuru y’igihugu cy’u Rwanda , kandi ukizihizwa kuva ku rwego rw’igihugu kugera mu miryango, bityo umuryango nyarwanda ukajya ubona umwanya wo kwishimira imihigo wahize unatekereza ku bindi bikorwa biri imbere.

Mu mateka uyu muhango w’umuganura wigeze guhagarikwa na Rezida w’u Rwanda mu mwaka wa 1925 kubera gutinya imbaraga uyu muhango waherezaga umwami. Izo mbaraga uyu muhango wahaga umwami harimo kumugira Nyir’uburumbuke ndetse n’ububasha ari nawe watangaga kororoka. Nyamara muri iki gihe uyu muhango usa n’utagikorwa mu Rwanda kandi nta mategeko awukuraho.
Uyu munsi usigaye wizihizwa ku minsi itandukanye ariko umunsi uzwi ni tariki ya 01 Kanama.

Bimwe mu bintu bikuru bikuru mu byaranze uyu munsi mu mateka
30 mbere y’ivuka rya Kristu: Octavia, uzwi cyane ku izina rya August yageze mu gihugu cya Misiri mu Mujyi wa Alexandria, uyu ni nawe wahise awushyira mu maboko ya Repubulika y’Abaromani.
1498: Christopher Columbus, yabaye Umunyaburayi wa mbere wageze mu gihugu cya Venezuela.
1876: Leta ya Colorado yashyizwe ku rutonde rwa Leta zigize Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
1894: Intambara ya mbere mu zahanganishaga ubwami bw’Ubushinwa n’ubwami bw’Ubuyapani yiswe First Sino-Japanese War, yaratangiye bose barwanira Koreya.
1914: Ubwami bw’ u Budage bwatangaje intambara ku bwami bw’ Uburusiya, ibi byabaye intangiriro y’intambara ya mbere y’isi yose.
e intandaro y’intambara ya mbere y’isi.
1960: Islamabad yagizwe umurwa mukuru wa Guverinoma ya Pakistan.
1966: Charles Whitman yivuganye abantu cumi na batandatu bo muri Kaminuza ya Texas, ahitwa Austin, birangira nawe yivuganwe n’abapolisi.
1967: Igihugu cya Israel cyongeye Uburasirazuba bwa Jerusalem ku butaka kigenzura.
1981: Hafunguwe Televiziyo ya MTV izwi cyane muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
2004: Mu gihugu cya Paraguay, inkongi y’umuriro yibasiye isoko ihitana abantu magana atatu na mirongo icyenda na batandatu abandi magana atanu barakomereka.
Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 01 Kamena
1962: Jacob Matlala, umukinnyi w’iteramakofe(Box), akomoka mu gihugu cya Afrika y’Epfo.
1980: Mancini, umukinnyi wa ruhago wo mu gihugu cya Brazil.
2006: Bob Thaves, Umunyamerika w’umuhanga mu bijyanye no gushushanya.
2009: Corazon Aquino, wabaye Perezida wa Philippines.

Umwaka ushize wa 2016 hatabarutse umwamikazi wa Romania Queen Anne

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa