Kigali

Mexique: Rubi yizihije isabukuru y’amavuko hifashishwa Drones mugufata amafoto

Udushya   Yanditswe na: 27 December 2016 Yasuwe: 1786

Abantu basaga miliyoni bitabiriye ibirori bikomeye by’isabukuru y’amvuko y’umwana witwa Rubi Ibarra Garcia wo mu gihugu cya Mexique w’imyaka 15 y’amavuko.

Kuwa Mbere tariki ya 26 Ukuboza 2016, nibwo abantu benshi bitabiriye ibi birori by’uyu mwana wari wujuje imyaka 15 y’amavuko. Ni nyuma y’uko bigizwemo uruhare rukomeye na se watumiye abantu abinyujije ku mbuga nkoranyamabaga aho yakoresheje amashusho yerekana umukobwa we anasaba buri wese kwitabira.

Rubi wari wagize isabukuru y’amavuko yatunguwe n’umubare w’abantu yabonaga bazaga iwabo atangira kugira ubwoba. Ni ibirori byasize byanditse amateka ku isi , byabereye mu gace ka La Joya mu mujyi wa San Luis Potosi muri Mexique.

Ibi birori kandi byahuruje ib’itangazamakuru bikomeye byo ku isi, byahurije hamwe umubare munini w’urubyiruko ndetse na bamwe mu bayobozi bakomeye. Kubera ubwinshi bw’abari bitabiriye ibi birori hakoreshejwe n’indege yo mu bwoko bwa drone mu rwego rwo gufata amashusho n’amafoto .

Rubi yashimye buri wese witabiriye ibirori by’isabukuru ye anavuga ko bakora uko bashoboye bakishima, ni mu butumwa yashyize kuri Facebbok.Yagize ati "Kuri mwe mwese mwagerageje kugera hano nagiraga ngo mbasabe kudacibwa intege n’uko muri benshi turi gushaka uburyo twihutisha ibintu kandi buri wese arishima.”

Yakomeje agira ati “ndabasaba kwihangana kuko turi buryoherwe n’ibi birori cyane ko byateguriwe mwe mwese.”

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Agashya: Umugabo yakuruye kajugujugu akoresheje umugozi uziritse ku gitsina...

Umugabo witwa Ye Hongwei yakuruye indege akoresheje umugozi uziritse ku...
25 May 2018 Yasuwe: 793 0

Umusore yarumye ugutwi k’umukunzi we amuhoye kuvugana n’undi mugabo

Umusore witwa Callum Dewar yafuhiye umukunzi we bikomeye ubwo yamubonaga...
24 May 2018 Yasuwe: 645 0

Agasembuye katumye umusore yitiranya idirishya n’umuryango ahanuka ku...

Umusore w’imyaka 17 ukomoka mu Burusiya,yahanutse mu igorofa rirerire...
24 May 2018 Yasuwe: 704 0

Mukerarugendo w’Umwongereza yatunguye benshi kubera ukuntu yari yambaye muri...

Mukerarugendo w’umwongereza yafotowe yatunguye benshi ubwo yinjiraga muri...
23 May 2018 Yasuwe: 5137 0

Umuhungu n’umukobwa bafashwe amashusho bagiye gusambanira muri...

Umuhungu n’umukobwa bafashwe amashusho yakwirakwiriye hose,bari gukorakorana...
23 May 2018 Yasuwe: 2909 0

Ababyeyi baherutse kubyara abana 6 icyarimwe bashyize amafoto yabo...

Ababyeyi bakomoka muri Nigeria Ajibola na Adeboye Taiwo bongeye kwamamara...
22 May 2018 Yasuwe: 3398 0