Kigali

Meya w’umujyi yategetse abapolisikazi kuzajya bambara utwenda tugufi [AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Muhire Jason 11 July 2018 Yasuwe: 2617

Umuyobozi w’umujyi wa Brummana mu gihugu cya Liban, Pierre Achkar yashyizeho itegeko ry’uko abapolisikazi bacunga umutekano wo mu muhanda bagomba kuzajya bambara utwambaro tugufi cyane mu rwego rwo kureshya no gukurura ba mukerarugendo batemberera muri uyu mujyi.

Uyu muyobozi w’uyu mujyi yamaze kudodesha udukabutura tugufi cyane tugomba guhabwa Abappolisikazi bose bacunga umutekano wo mu mihanda yo muri uyu mujyi wa Brummana.

Ubwo Meya Pierre Achkar yaganiraga n’ikinyamakuru RT gikorera muri Liban yavuze ko yifuza ko igihugu cye cyahindura isura mu maso y’abo mu Burengerazuba bw’Isi.

Yagize ati “ Twebwe nk’abanya Libani twifuza guhiindura isura ya Libani mu maso y’abo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi. Ba mukerarugendo bagera kuri 99% baturuka mu bice byo ku Nyanja ya Mediterane bambara utujipo cyangwa udukanzu tugufi cyane. ”

N’ubwo uyu mu Meya yashyizeho itegeko ndetse rikanashyirwa mu bikorwa, abantu batari bake bo muri iki gihugu banenze umwanzuro w’uyu muyobozi bavuga ko ari ugutesha agaciro igitsina gore.

Bamwe mu baganiriye n’ikinyamakuru Lebanese Examiner bayigaragarije ko batishiiye iteshagaciro uyu mu Meya yakoreye abapolisi b’abagore, bagaragaza ko nta mpamvu y’uko babambika utwenda tugufi tugaragaza ubwambure bwabo mu gihe abapolisi b’abasore/abagabo baba biyambariye amapantalo.

Hari abandi banyuze ku mbuga zinyuranye zirimo nka twitter, aho nabo bahurizaga ku kuba icyemezo cya Meya Pierre Achkar gitesha agaciro igitsina gore ibintu bagiye bagereranya nko gukoreshwa ibikorwa by’ubusambanyi.

Author : Muhire Jason

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble MAZINA

    Karabaye!! Uyu Mayor arashaka ko aba Bapolisi b’abakobwa baba Indaya z’aba Tourists.Bazabaha amafaranga menshi bareke akazi k’ubupolisi.Mayor namenye ko abagabo bakururwa cyane n’ibibero by’abakobwa.Namenye kandi ko gusambana ari icyaha imana itubuza.Icyo cyaha kizabuza ubuzima bw’iteka muli paradizo millions and millions z’abantu.Kimwe n’aba bambara ubusa.

    July 2018

Inzindi nkuru

Ishusho y’akana Yezu yagaragaye iri kurira amaraso mu mujyi wa...

Ishusho abanya Mexico bita akana Yezu yagaragaye iri kurira amarira menshi...
19 March 2019 Yasuwe: 4682 0

Umugenzi w’umuyisilamu yashwanye n’umukozi wo mu ndege wamwibasiriye ubwo...

Umugabo witwa Adil Kayani, w’umuyisilamu yaketswe ko agiye gukora amahano...
18 March 2019 Yasuwe: 6805 3

Abagize umuryango w’umwicanyi winjiye mu musigiti akarasa abantu 50 basabye...

Abagize umuryango w’umwicanyi uherutse kwinjira mu misigiti 2 yo mu mujyi wa...
18 March 2019 Yasuwe: 9597 0

Umurambo wazutse ubwo bari bagiye kuwukorera Autopsy rubanda...

Mu gihugu cy’Ubuhindi mu karere ka Bhadrak umurambo w’umusore witwa Sujit...
18 March 2019 Yasuwe: 5916 0

Reba umukinnyi wa Filime ukomeye wo muri Afurika y’Epfo ufite ubugufi...

Ubukwe níkimenyetso cy’urukundo kandi kikaba kiwe mu bihe bikomeye mubuzima...
18 March 2019 Yasuwe: 5616 1

Uyu mukobwa yakoreye umugabo wamureze imyaka 27 igikorwa kidasanzwe cyakoze...

Umugore wo muri leta ya North Carolina muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika...
18 March 2019 Yasuwe: 7882 1