Kigali

Miss Africa 2018 yahiye umusatsi we nyuma yo kwegukana ikamba[AMAFOTO]

Udushya   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 December 2018 Yasuwe: 3470

Dorcas Kasinde ukomoka muri Congo uherutse kwanikira bagenzi be barimo n’umunyarwandakazi Irebe Natacha, yahuye n’uruva gusenya ubwo yari amaze gutangazwa ko yegukanye iri Kamba umusatsi we ugashya bitewe n’ikosa ry’abaturitsa ibishashi (fireworks).

Dorcas Kasinde w’imyaka 24,akimara gutangazwa ko yegukanye iri kamba mu birori byabereye muri Nigeria,umusatsi we uri kugurumana bitewe ahanini n’ibishashi by’umuriro w’amashanyarazi byawufashe ubwo haturitswaga Fireworks.

Ubwo uyu musatsi warimo ugurumana,benshi bagize ubwoba bavuza induru ariko uyu mukobwa nta kibazo yagize kuko wahise uzima yambikwa iri Kamba.

Dorcas Kasinde abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze,yamaze impungenge abafana be ababwira ko nta kibazo na kimwe yahuye nacyo uretse umusatsi we wahiye gato ndetse abategura iri rushanwa bavuze ko nta kibazo na kimwe yagize.

Kasinde yatsinze umunya Nigeria witwa Chiamaka Nnaemeka n’umunya Zambia Gladys Kayumba yegukana ikamba rya Miss Africa 2018,ahabwa imodoka ndetse n’ibihumbi 35 by’amadolari ya USA.




Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Umugabo yakubiswe n’abagore be babiri baramukomeretsa ubwo yifuzaga gushaka...

Umugabo w’Umuhindi witwa Danesh yahuye n’uruva gusenya akubitwa n’abagore be...
15 September 2019 Yasuwe: 3103 0

Uyu mugore yirukanwe mu kazi nyuma y’uko asambanyije abagabo basaga...

Abanya-Zambiya baguye mu kantu nyuma yo kumva amakuru yavuye muri banki...
15 September 2019 Yasuwe: 4951 0

Umugabo n’umugore bafashwe bari guterera akabariro mu irimbi n’umuntu wari...

Umugabo n’umugore bafashwe amashusho bari gusambanira mu irimbi ryo mu gace...
13 September 2019 Yasuwe: 4934 0

Ernest yaguye gitumo umugore we ari gusambana n’umugabo baturanye ahita...

Ernest Kabaghe w’imyaka 28 y’amavuko wo muri Chitipa mu gihugu cya Malawi...
13 September 2019 Yasuwe: 23498 2

Umugabo yavuye muri Coma akubitana n’inkuru y’uko abakobwa be 3 bapfiriye...

Umugabo witwa Somchai Lurak w’imyaka 26 yahuye n’uruva gusenya ubwo yavaga...
12 September 2019 Yasuwe: 5603 0

Umuryango wa Mugabe wamaganye gahunda ya Leta ya Zimbabwe yo...

Umuryango wa Robert Mugabe uvuga ko wababajwe cyane nuko utigeze ugishwa...
12 September 2019 Yasuwe: 2606 0