skol
fortebet

Ubuhinde: Umwana w’umuhungu yavutse atwite

Yanditswe: Saturday 05, Aug 2017

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ubuhinde ubwo umwana w’umuhungu yavukaga, abaganga baje gusanga uyu mwana yaratwite undi mwana nawe bari impanga ariko hakabaho kwikora nabi mu ihura ry’intanga ngabo na ngore (une malformation congénitale), byatumye umwana umwe yinjira mu wundi aba ariho akurira ariko ibibatunga byinshi bigafatwa n’umwana ugaragara w’inyuma.
Uyu mwana waruri imbere mu wundi cyangwa se warutwiswe, na we ni umuhungu, afite amaguru, ukuboko n’umutwe muto cyane nkuko ikinyamakuru The Independent (...)

Sponsored Ad

Mu gihugu cy’ubuhinde ubwo umwana w’umuhungu yavukaga, abaganga baje gusanga uyu mwana yaratwite undi mwana nawe bari impanga ariko hakabaho kwikora nabi mu ihura ry’intanga ngabo na ngore (une malformation congénitale), byatumye umwana umwe yinjira mu wundi aba ariho akurira ariko ibibatunga byinshi bigafatwa n’umwana ugaragara w’inyuma.

Uyu mwana waruri imbere mu wundi cyangwa se warutwiswe, na we ni umuhungu, afite amaguru, ukuboko n’umutwe muto cyane nkuko ikinyamakuru The Independent kibitangaza, gusa ngo nta magufwa y’umutwe yarafite.

Impanga zimeze gutya zibaho gake cyane kuva isi yabaho, kuko mu bana 500.000 bavuka, bibamo inshuro imwe gusa nibura, kugeza ubu bimaze kugaragara inshuro ziri munsi ya 200 ku isi yose. Impanga imwe iba yinjiye mu ngingo z’iyindi igatungwa n’iby’indi ibizwi nka «fœtus in fœtu».

Ibi iyo bigaragaye umwana ataravuka abaganga bahita bamwitaho, kugeza ubu uyu wo mu bunhinde wavutse atwite undi mwana afite ubuzima bwiza kubera kwitabwaho.

Impanga zimeze gutya «fœtus in fœtu», ntabwo zikunze kugaragara mu babyeyi bakiri bato, ahubwo mu myaka yegeye hejuru, umugore yenda gucura nibwo bikunze kugaragara.

Gusa kuri iyi nshuro uyu mubyeyi warufite imyaka 19 ni we byabayeho, ariko abo bikunze kubaho baba bafite imyaka 45, nko mu 2015 umugore witwa Jenny Kavanagh nyuma y’uko yaribwaga cyane muri nyababyeyi, baramupimye bamusangamo impanga yinjiye mu yindi ifite sentimetero 10, amenyo, n’imisatsi miremire y’imikara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa