skol
fortebet

Mu bukwe bw’amaze iminota 5 abageni bahamirije urukundo rwabo imbere ya Padiri n’abari bateraniye muri Sitade yuzuye abafana[AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 03, Jul 2018

Sponsored Ad

skol

Mu gihugu cya Brazil, Umugabo witwa Rodrigo n’umugore we Glauce bakoze ubukwe bw’agatangaza bashyingiranwa imbere y’Imana muri Stade ya Arena das Dunas, iyi ikaba ariyo stade Luis Suarez yarumiyemo Giorgio Chiellini mu mwaka wa 2014 mu gikombe cy’Isi.

Sponsored Ad


Ubu bukwe bw’agatangaza bwabereye muri stade yo muri Brezil ya Arena das Dunas aho imihango yamaze iminota itanu. Iyi mihango yabaye hagati y’igice cya mbere n’icya kabiri cy’umukino mu kiruhuko cy’umupira ubwo amakipe yose yari asubye mu rwambariro. Imbere y’amafana ibihumbi 10, Rodrigo na Glauce bageze ku ntego yabo bambikana impeta y’urudashira.

Aba bageni bari barasabye Leta ko yabemerera bakazashyingiranirwa mu kibuga kuko bombi bari abakunzi bakomeye b’umupira w’amaguru wo muri Amerika.

Nyuma yo kubisaba Leta yarabibemereye ariko ibasaba kutazambara imyenda yirabura kuko isobanura guhangana.

Aha umugeni Glauce arasobanura uko igitekerezo cyo gushyingiranirwa mu stade cyaturutse.

Yagize ati” Nyuma yo gushyingiranwa imbere y’amategeko, …. Nibwo yagize (Rodrigo) iki gitekerezo cyari kimeze nk’inzozi ze, Narabyemeye.”

Glauce yakomeje vuga ko n’ubwo yari yabyemeye atari yizeye ko bizashoboka ko ubukwe babukorera muri Arena das Dunas.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa