skol
fortebet

Mu byaranze tariki 19 Nyakanga, mu Rwanda hashyizweho guverinoma ya mbere nyuma ya jenoside

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2017

Sponsored Ad

Ibyaranze tariki ya 19 Nyakanga harimo n’ijyaho rya Guverinoma ya mbere ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Turi tariki ya 19 Nyakanga ni umunsi wa 200 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 165 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze guhurirana no ku wa Gatatu inshuro 56. Bimwe mu bintu mu byaranze uyu munsi mu mateka 1553: Lady Jane Grey wahimbwe akabyiniriro ka The Nine Days’ Queen, umuntu agenekereje yabyita umwamikazi mu minsi icyenda, yasimbuwe n’umwamikazi (...)

Sponsored Ad

Ibyaranze tariki ya 19 Nyakanga harimo n’ijyaho rya Guverinoma ya mbere ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Turi tariki ya 19 Nyakanga ni umunsi wa 200 mu minsi 365 igize uyu mwaka. Iminsi 165 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugere ku musozo, uyu munsi umaze guhurirana no ku wa Gatatu inshuro 56.
Bimwe mu bintu mu byaranze uyu munsi mu mateka

1553: Lady Jane Grey wahimbwe akabyiniriro ka The Nine Days’ Queen, umuntu agenekereje yabyita umwamikazi mu minsi icyenda, yasimbuwe n’umwamikazi Mary I w’u Bwongereza, nyuma y’iminsi icyenda gusa yari amaze ari umwamikazi.

1832: Hashinzwe ishyirahamwe ry’abaganga bo mu gihugu cy’u Bwongereza BMA (British Medical Association), iri shyirahamwe rihuriyemo abaganga b’umwuga bo muri iki gihugu.
1870: Mu ntambara u Bufaransa bwari buhanganyemo n’ u Budage, u Bufaransa ku bw’Umwami Napoleon III, bwatangaje intambara ku budage bwahoze bwitwa Prussia.

1903: Maurice Garin yatwaye umwenda w’umuhondo w’isiganwa ry’amagare mpuzamahanga mu Bufaransa rizwi nka Tour de France rikaba aribwo bwa mbere ryari ribaye.

1912: Ibuye riturutse ku wundi mubumbe (meteorite) rifite uburemere bungana n’ibiro ijana na mirongo icyenda(190 kg), ryaguye mu mugi wa Holbrook, muri Arizona ryangiza ibitari bicye.

1919: Harangijwe intambara ya mbere y’isi yose, uyu munsi wakurikiye izihizwa ry’umunsi wiswe uwamahoro( Peace Day Riots).

Abari abarwanyi muri iyi ntambara bahuriye hamwe mu myigaragambyo, batwika Luton Town Hall yo mu gihugu cy’u Bwongereza.
1943: Mu ntambara ya kabiri y’isi yose, umugi wa Roma wahuye n’isanganya, uterwaho ibisasu bikomeye byoherezwaga n’indege zigera kuri 500, maze ibihumbi n’ibihumbi birahatikirira.

1981: Perezida wa Leta zunze ubumwe z’america Ronald Reagan, yahuye na perezida w’u Bufaransa mu ibanga François Mitterrand bagaragaza ibaho ry’inyandiko ziswe Farewell Dossier, ni inyandiko zagaragazaga uburyo Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviete zibye ikoranabuhanga n’iterambere rya reta zunze ubumwe za Amerika.

1988: Papa Yohani Pawulo II yashyize mu rwego rw’abatagatifu abahowe Imana 117 bakomoka muri Vietnam.

1992: Umucamanza wakurikiranaga by’umwihariko ibikorwa by’iterabwoba bikorwa n’abazwi nka Mafiya, uyu mucamanza ni Paolo Borsellino mu gihugu cy’u Butaliyani, yivuganywe n’aba bakozi biterabwoba(Mafia) mu gitero cya bombe cyabereye ahitwa Polermo. Uyu mucamanza Paolo Borsellino yapfaye n’abapolisi batanu.
1994: Mu Rwanda hagiyeho Guverinoma ya mbere ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

2012: Julian Assange washinze urubuga rwa WikiLeaks, yasabye ubuhungiro kuri Ambasade ya Equateur mu Bwongereza, nyuma yo gushyira ahagaragara inyandiko zikubiyemo iyicwa ry’abasivili bikozwe n’ingabo za Amerika.
Bamwe mu bavutse uyu munsi tariki ya 19 Nyakanga mu mateka.
1904: Robert Todd Lincoln Beckwith, umunyamategeko wo muri Leta Zunze z’Amerika, uyu ni we mu ntu wanyuma ukomoka kuri Abraham Lincoln.
1967: Muriel Degauque, umuterabwoba wo mu gihugu cy’u Bubiligi.
1977: Haitham Mustafa, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Sudani.
1984: Adam Morrison, umukinnyi wa basketball wo muri Leta zunze ubumwe z’america.

1984: Lewis Price, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Wales.
1985: LaMarcus Aldridge, umukinnyi w’ basketball ukomoka muri America
Bamwe mu batabarutse uyu munsi tariki ya 19 Nyakanga mu mateka.
1913: Clímaco Calderón, Perezida wa Columbia.
1980: Nihat Erim, Minisitiri wa Turkey.

2004: Zenko Suzuki, Minisitiri w’intebe w’u Buyapani.
2015: Carmino Ravosa, umuririmbyi ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’america.

Tariki ya 19 Nyakanga 1994, hagiyeho Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, yari ihuje amashyaka yose ataragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu murongo w’amasezarano ya Arusha, Abanyarwanda bahumurizwa ko ikibi bahuye nacyo kitazongera.
Ibohorwa ry’iyari Perefegitura ya Gisenyi ari nacyo gice cyari gisigaye kitarabohozwa, ryatumye hashyirwaho guverinoma nshya iyobowe na Pasteur Bizimungu .

Ni guverinoma yari igizwe n’abasivili hafi ya yose, mu rwego rwo kwerekana ko abaturage[abasivili] basubijwe ubuyobozi bwabo, ingabo zikaberaho kubarinda nyuma yo kubabohora.

Maj Gen Paul Kagame icyo gihe yabaye umusirikare rukumbi wari muri iyo guverinoma, yari ihuje amashyaka yose uretse abagize uruhare muri Jenoside nka MRND,CDR n’ibice bya PL Pwower na MDR Power.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa