skol
fortebet

Mu byaranze tariki 25 Kamena mu mateka, Perezida Kagame yayoboye inama y’ abaminisitiri yafatiwemo ibyemezo bitandukanye

Yanditswe: Sunday 25, Jun 2017

Sponsored Ad

Turi ku cyumweru tariki ya 25 Kamena, ni umunsi w’176 mu minsi 365 igize umwaka. Iminsi 189 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugera ku musozo. Kuri iyi tariki muri 2015, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yayobowe inama y’ abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yemeje ibyemezo n’ ibyanzuro bitandukanye.
Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:
253: Papa Cornelius yishwe aciwe umutwe, yiciwe ahitwa Centumcellae. 1678: Venetian Elena Cornaro Piscopia, ukomoka muri Repubulika ya Venice ubu ni mu (...)

Sponsored Ad

Turi ku cyumweru tariki ya 25 Kamena, ni umunsi w’176 mu minsi 365 igize umwaka. Iminsi 189 niyo isigaye ngo uyu mwaka ugera ku musozo. Kuri iyi tariki muri 2015, Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame yayobowe inama y’ abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro yemeje ibyemezo n’ ibyanzuro bitandukanye.

Bimwe mu byaranze uyu munsi mu mateka:

253: Papa Cornelius yishwe aciwe umutwe, yiciwe ahitwa Centumcellae.
1678: Venetian Elena Cornaro Piscopia, ukomoka muri Repubulika ya Venice ubu ni mu gihugu cy’u Butaliyani yahawe impamyabumenyi y’ikirenga mu bijyanye na Philosopgie (doctorate of philosophy). Ni we mugore wa mbere mu mateka y’Isi wabonye iyi mpamyabumenyi, ayihererwa muri kaminuza ya Padua, kaminuza ya mbere yashinzwe mu gihugu cy’u Butaliyani mu mujyi wa Padua, yashinzwe mu mwaka w’1222, ishingwa ari ishuri ry’amategeko.

1741: Maria Theresa yambitswe ikamba ryo kuba umwamikazi wa Hongriya.
1788: Leta ya Virginia yemeje itegekonshinga rya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Iba leta ya cumi mu zigize Leta zunze ubumwe z’america.
1935: Hatangiye imibanire mu bya dipolomasi hagati ya Repubulika zunze ubumwe z’Abasoviyete n’igihugu cya Columbia.
1950: Hatangiye intambara hagati ya Korea zombie, aho byatangiye iya ruguru yigarurira iy’epfo.
1967: Bwa mbere hatangiye porogaramu ya Televiziyo ikorana na satellite, iyi televiziyo yitwa Our World.
1975: Igihugu cya Mozambique cyabonye ubwigenge bwacyo, kibohoye kuri Portugal.
1981: I Washington hatangiye ivugururwa rya Microsoft, itangira gukoreshwa mu bucuruzi.
1991: Ibihugu cya Croatia na Slovenia byatangaje ubwigenge bwabyo, byikura mu bukoloni bwa Yugoslavia.
1993: Kim Campbell, yabaye umuyobozi w’ishyaka rya Progressive Conservative Party ryo mu gihugu cya Canada. Yabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’umugore ukomoka mu gihugu cya Canada.

 Kuwa Kane, tariki ya 25 Kamena 2015, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME.
Ni muri iyi nama y’Abaminisitiri hemerejwemo ko aba bakurikira bahagararira ibihugu byabo mu Rwanda ku rwego rwa Ambasaderi:

- Madamu FREDERIQUE MARIA DE MAN, w’Ubuholandi, afite icyicaro I Kigali.
- Bwana OTA KIYOKAZU, w’Ubuyapani, afite icyicaro i Kigali.
- Bwana BOULAHBEL FARID, wa Algeria, afite icyicaro iKampala, muri Uganda.
- Bwana FORNARA DOMINICO, w’Ubutaliyani, afite icyicaro iKampala, muri Uganda.
- Bwana PRASITTIPORN WETPRASIT, wa Thailand, afite icyicaro INairobi, muri Kenya.
- Bwana QUSAI RASHED AL-FARHAN, wa Kuwait, afite icyicaro I Nairobi,muri Kenya.
- Madamu NDILOWE HAWA OLGA, wa Malawi, afite icyicaro i DarEs Salaam, muri Tanzania.
- Bwana MYONG KYONG CHOL, wa Koreya y’Amajyaruguru, afite icyicaroi Kampala, muri Uganda.
- Bwana BRUCE RATA SHEPHERD, wa New Zealand, afite icyicaro IAddis Ababa, muri Ethiopia.
- Bwana JOACHIM ANVIRE DJABIA, wa Cote d’Ivoire, afiteicyicaro I Kinshasa, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Inama y’Abaminisitiri kandi yemeje ko Bwana ALUN THOMAS,ahagararira Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari/International Monetary Fund (IMF),afite icyicaro I Kigali.

Iyi nama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi ku buryo bukurikira:
Muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo/MININFRA
- Bwana BAHIZI Frank: Umujyanama wa Minisitiri w’Ibikorwaremezo.
- Madamu KAYITESI Marcelline: Umujyanama wa Minisitiri w’Ibikorwaremezo.
Muri Minisiteri ya Siporo n’Umuco/MINISPOC
- Bwana KARAMBIZI Oleg Olivier, Umujyanama wa Minisitiri
Mu Biro by’Umuvunyi Mukuru
- Bwana NKURUNZIZA Jean Pierre: Umujyanama w’Umuvunyi Mukuru.

Bamwe mu bavutse ku itariki ya 25 Kamena
1934: Jack W. Hayford, wabaye Perezida wa the International Church of the Foursquare Gospel.
1974: Karisma Kapoor, umukinnyi w’amafilimi ukomoka mu gihugu cy’u Buhinde.
1984: Lauren Bush, Umunyamerika wakoraga ibijyanye no kwerekana imyambaro n’ibindi bifitanye isano nabyo.
1988: Miguel Layún, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka mu gihugu cya Mexique
1989: Jack Cork, umukinnyi w’umupira w’amaguru w’umwongereza
Bamwe mu batabarutse tariki ya 25 kamena
1948: William C. Lee, Jenerali wo mu ngabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uzwi cyane ku kazina ka Father of the U.S. Airborne, umuntu agenekereje ni nka Se w’umutwe wa gisirikare uzwi ku izina rya Airborne (abasirikare bajyanwa ku rugamba n’indege, aho kugenda mu modoka).
1997: Jacques-Yves Cousteau, umushakashatsi ukomoka mu gihugu cy’ u Bufaransa.
2008: Lyall Watson, umwanditsi ukomoka mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
Kiliziya gatolika irazirikana mutagatifu Fébronie na Gallican

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa