skol
fortebet

Mu mafoto,Reba abagore bafite uduhigo dutangaje ku isi [AMAFOTO]

Yanditswe: Tuesday 27, Mar 2018

Sponsored Ad

Benshi bakunze kwibaza niba ibintu bivugwa kuri bamwe mu bantu bafite uduhigo aribyo,aho bamwe batajya bemeranya n’igitabo cyandikwamo abanyadushya (Guiness de records),gusa hari amafoto agenda ashyirwa hanze agaragaza abantu bafite imibiri itangaje ku isi. UMURYANGO wabateguriye abagore bafite imibiri itangaje ndetse bashyizwe mu gitabo cy’abafite udushya dutangaje kurusha abandi.
Jocelyn Wildenstein Uyu mugore w’imyaka 28 niwe wibagishije umubiri kurusha abandiku isi ndetse inshuro (...)

Sponsored Ad

Benshi bakunze kwibaza niba ibintu bivugwa kuri bamwe mu bantu bafite uduhigo aribyo,aho bamwe batajya bemeranya n’igitabo cyandikwamo abanyadushya (Guiness de records),gusa hari amafoto agenda ashyirwa hanze agaragaza abantu bafite imibiri itangaje ku isi.

UMURYANGO wabateguriye abagore bafite imibiri itangaje ndetse bashyizwe mu gitabo cy’abafite udushya dutangaje kurusha abandi.

Jocelyn Wildenstein

Uyu mugore w’imyaka 28 niwe wibagishije umubiri kurusha abandiku isi ndetse inshuro nyinshi yashatse guhindura umubiri we aho yatakaje akayabo ka miliyoni 4 z’amadolari ngo ahindure umubiri we,ariko iyo umubonye aba asa nk’igikoko umubiri we warahindutse cyane.

Big Beshine

Uyu mugore w’imyaka 28 afite agahigo ko kuba ariwe ufite amabere manini kurusha abandi ku isi, ndetse bivugwa ko yombi apima hafi ikiro.

Julia Gnuse

Uyu mugore w’imyaka 61 ukomoka muri USA,ni we afite agahigo ko kuba ariwe wishyirishije ibishushanyo byinshi ku mubiri we (tattoos) aho bivugwa ko umubiri we wose wuzuye ibishushanyo.

Kim Goodman

Uyu mugore we afite agahigo ko kugira amaso akanuye ndetse agiye hanze kurusha abandi dore ko ngo ashobora kuyahindura byihuse.

Elisany da Cruz Silva

Uyu munya Brazil niwe mugore muremure kurusha abandi ku isi aho afite uburebure bwateye benshi ubwoba ndetse benshi batangazwa n’umusore bakundana uburyo amurusha uburebure.

Jyoti Amge

Uyu niwe mugore mugufi kurusha abandi bose dore ko afite ama santimetero make cyane uvuye ku butaka.

Asha Mandela

Uyu niwe mugore ufite umusatsi muremure kurusha abandi kuko umusatsi we watumye aca agahigo ku isi.

Christine Walton

Uyu mugore niwe ufite agahigo ko kugira inzara ndendetse kurusha abandi ku isi ndetse benshi bibaza uburyo izi nzara zakuze kuri uru rwego.

Maria Jose Cristerna

Uyu mugore benshi ntibemera ko abaho iyo babonye amafoto ye kuko asa n’ama vampire ndetse iyo umubonye ubona ari igikoko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa