Kigali

Mu mafoto reba umugabo umaze gukoresha akayabo k’amafaranga Miliyoni 15 ashirishaho ibishushanyo umubiri we wose

Udushya   Yanditswe na: Martin Munezero 23 June 2018 Yasuwe: 3722

U Bwongereza-Umugabo witwa Paul Allen akomeje gutungura benshi bamureba nyuma y’uko akomeje igikorwa yatangiye cyo gushushanywaho ibishushanyo bitandukanye yatangiye ubwo yari afite imyaka 49 y’amavuko none akaba akuze agikunda kubikoresha.

Amafoto ndetse n’amashusho yafashwe uyu mugabo amugaragaza azengurutswe n’ibishushanyo (tattoo) umubiri wose zigera kuri 812.Ibintu avuga ko yatangiye yikinira akaza gukuramo ku bikunda no kumva ko ntacyo bimutwaye nubwo bikanga benshi bamureba.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru Mirror dukesha iyi nkuru, yibuka neza ko umunsi wa mbere yishyuye ashyiraho ibishushanyo ku mubiri we ubwo yari amaze gupfusha umubyeyi we.Avuga ko urukundo yakundaga umubyeyi we arirwo rwatumye yemera gushyirisha ifoto ye ku mubiri we kugirango ajye amwibuka.

Paul afite ibishushanyo bw’amako atandukanye kugeza ku mboni z’ijisho hatasizwe.Ngo mu myaka yose amaze akoresha iki gikorwa amaze kwishyura amayero ibihumbi 15, uyashyize mu munyarwanda angana na miliyoni 15 Rwf yatanze yishyura uwamushyizeho tattoo.

Yakomeje avuga ko afite gahunda ndende irimo no gushyira ibi bishushanyo mu mboni z’ijisho.Yabwiye abanyamakuru ko afite ibanga rikomeye yashyize ku bugabo bwe kuburyo nta muntu ashobora kubyereka.

Abajijwe impamvu,yasubije ko tattoo iri ku bugabo bwe ari nziza cyane kuburyo nta muntu yayereka.Ngo yirinze ko n’abanyamakuru nabo bahita bajya kuyishyirisha ho.Yabijeje ko ubutaha nibongera kumusura azayibereka.

Author : Martin Munezero

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Imbwa yateye agahinda kenshi abatari bake ubwo yicwaga kugira ngo...

Muri Leta ya Virginia muri Amerika imbwa yarishwe irumishwa kugira ngo...
24 May 2019 Yasuwe: 3671 0

Umugabo yapfiriye mu ndege nyuma yo guteza akavuyo katumye arwara...

Umugabo w’Umurusiya w’imyaka 32, ari kuvugwa hirya no hino ku isi kubera...
24 May 2019 Yasuwe: 2084 0

Alabama: Abagore bigaragambije banga gutera akabariro kubera ko Leta...

Abagore bo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika biyemeje kutazongera gutera...
23 May 2019 Yasuwe: 1967 0

Reba umugabo wo muri Namibia waciye ibintu hose bitewe n’uburyo yamenyeranye...

Mu gihugu cya Namibia hari umugabo w’ imyaka 39 wamenyeranye n’ inyamaswa z’...
23 May 2019 Yasuwe: 4937 0

Umugabo yarusimbutse nyuma yo kuraswa umwambi mu mutima urawahuranya

Umugabo ukomoka mu butaliyani warashwe umwambi ukahuranya umutima,yarokotse mu
22 May 2019 Yasuwe: 4225 2

Umugabo yaciye ibintu nyuma yo kurangiriza muri kaminuza yakozemo igihe...

Umunya Nigeria witwa Lukhanyo Mafu yavugishije benshi ku mbuga...
22 May 2019 Yasuwe: 4434 1